Ibisakuzo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ibibazo n’ibisubizo bihimbaza abakuru n’abato kandi birimo ubuhanga. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi, kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. Dore zimwe mu ngero z’ibisakuzo.

Sakwe, Sakwe ______ Soma

1. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru “IJWI ‘’

2. Nagutera icyo utazi utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “

3. Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza ‘’AMENYO “

4. Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki “IKIBUNO “

5. Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi “IBARIZO “

6. Ngeze mu ishyamba rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “

7. Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “

8. Nyirabakangaza ngo mutahe “IMBEHO KU RUGI “

9. Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “

10. Twavamo umwe ntitwarya ‘’ISHYIGA “

11. Mpagaze mu mpinga mpenera ab’epfo “UMUBAGAZI “

12.Mutamu irabyina mu gatabire “IMBWA MU MASINDE ‘’

13.Uwagaca yaba ari umugabo ‘’KUBUZA UMURYI KURYA ‘’

14. Ngeze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “

15. Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “

16. Hakurya urwererane ,hakuno urwererane “URURABO RW’AMASHAZA “

17. Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama “IMYUGARIRO “

18.Hakurya mu bihuku “IBIZU BITAGIRA ABANTU “

19.Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa mirongwitanu’’IGITAGANGURIRWA ‘’

20.Mutumbajuru wa rujugira ‘’UMWUMBA W’INSINA’’

21.Sogokuru aryoha aboze ‘’ UMUNEKE ‘’

22.Ruganzu araguye n’ingabo ze ‘’ IGITOKI ‘’

23. Karavugira ibuhanika ‘’ INGASIRE’’

24.Ayi napfa nakira ,simbizi ‘’AKANYONI KARITSE KU NZIRA’’

25.Inka yanjye nyizirika ku nzira uyinyuzeho wese akayishitura ‘’URUTORYI ‘’

26. Rukara aratema umuvumba “ URWEMBE MU MUSATSI”

27. Rukara rw’umwami yicarira abagabo batatu “INKONO “

28. Faraziya aceza yicaye “AKAYUNGURUZO “

29. Abakobwa banjye bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “

30. Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBABI BY’IBIBONOBONO “

31. Mpiritse indobo ikwira hose “AMAGAMBO YO KU RUREMBO “

32. Mpagaze mu gahinga nyarira ab ‘epfo “IMVURA”

33. Icyo nsasira ntikirame “IKAWA “

34. Nshukuye urwina sinatara “IGIHANDURE “

35. Havuyemo umwe ntitwabimenya “UBWATSI BUSAKAYE INZU “

36.Nagutera ruganwa iganira n’abantu “TEREFONI “

37.Abana b’Umwami bicaye ku ntebe imwe ‘’INTOKI KU BIGANZA ‘’

38. Ko undora ndaguha ‘’IMYENGE Y’INZU ‘’

39. Sakuza n’uwo muri kumwe ‘’URURIMI RWA WE ‘’

40. Ndi kagufi nahina so “ICYANZU “

41. Aka kariza so “AKANYARIRAJISHO “

42. Karatembashyashya “AMAZI KU ITEKE “

43. Abakobwa banjye banagana amajosi “URUGOYI RWIBISHYIMBO “

44. Hari agate utakurira “UMUNYERERI “

45. Hakurya duuuuuu,hakuno duuuuuu “IBIRADIYO BITEGANYE “

46. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AKABABI K’UMUVUMU “

47. Zenguruka duhure “UMUKANDARA “

48. Nicaye iwacu murika isi “IZUBA “

49. So na nyoko bapfaga iki “AKAYUZI KO MU RUBIBI “

50. Iyo umugabo ageze mu rutopki abanza iki “IKIVUGIRIZO “

51. Iyo umugore ageze mu rutoki abanza iki “INYAMUNYO “

52. Iki gikunda inshyi “AKAYUNGURUZO “

53.Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza “INYENYERI “

54. Nta kujya mu bajiji utari umujiji “UMUGINA MU RUFUNZO “

55. Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro I Burundi ‘’UMURABYO “

56. Dore aho so arenga n’ibikote bibi “IKIVUMVURI “

57. Inka yanjye yimira mu kinono ,ikabyarira mu ihembe “IGITOKI “

58. Gakore bakwice “:AGAKONO K’INZARA “

59. Nagutera nakwiteguye “GUSITARA “

60. Ngiye mu rutoki nsimbuka abapfumu bapfuye “IMITUMBA “

61. Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “ICYIYONI “

62. Nagiye I Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu “IGITOKI CYA KAMARA “

63. Dombidori “INTORE MU RWABYA “

64. Dore abakobwa berekana amabere “AMAPAPAYI “

65. Mira isupu nkasiga inyama “IBIKONGORWA BY’IBISHEKE “

66. Ngiye guhamba so agaruka ankurikiye “IVU “

67. Ko twagendanye wambwiye iki “IGICUCUCUCU “

68. Ndya nkurye “URUSENDA “

69. Ishime nyoko aratwite “URWINA “

70. Nikoreye isi ntengata ijuru “INZARA N’INYOTA “

71. Dore mukara yateye ku irembo “AMASE “

72. Akari inyuma ya Ndiza urakazi “AKANYANA MU NDA YA NYINA”

73. Mama arusha nyoko kwambarira ubukwe ”IKIGORI “

74. Intara za nyirabangana zingana zose “ISI N’IJURU “

75.Njya mu nzu kagasigara hanze “AGATSINSINO’’

76.Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ‘’ISAKAMBURIRA RY’INZU’’

77. Umwana wanjye yirirwa agenda akarara agenda ‘’ UMUGEZI’’

78. Biteganya bitazahura “INKOMBE Z’URUZI “

79. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi”GUSABA UWO WIMYE “

80. Inka yanjye nyikama igenda “URUYUZI “

81. Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama “ISHURI “

82. Abambari b’I Rurinda bambarira inzogera ikuzimu “UBUNYOBWA “

83. Mpinga mu gahinga nkasarura mu gapfunsi “UMUSATSI “

84. Inyana y’ishyanga iratema ishyamba “AGAHINDA K’UMUTIMA “

85. Icwende ryange iyo riba bugufi mba ngukoreyemo “UKWEZI ‘‘

86.Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe “AMATWI “

87. Nyirandarindari ‘’ INDA MU RUHARA ‘’

88. Abasore b’i Gisaka barasa n’abakiri bato ’’ISUSA ‘’

89. Akababaje umugabo kamurenza impinga ‘’IFARANGA ‘’

90. Zisa zitagira isano “INKOKO N’INKWARE ‘’

91. Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifuteyi ‘’IMBARAGASA ‘’

92. Umuzungu atwara imodoka umusatsi uri hanze “IKIGORI ‘’

93. Nteye agapira kagera I Roma ‘’IBARUWA ‘’

94. Magurijana arajajaba I Janjagiro ‘’UMUKONDO W’INYANA ‘’

95. Imana y’I Burundi irashoka ntitahe “AGAHINDA K’INKUMI “

96. Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito “URURIMI “

97. Inkuba ikubita ikwerekejeho umugongo “UMUHETO “

98. Ino karahari na Kongo karahari “IFARANGA “

99. Inzu yanjye nayisakariye ku nkingi imwe “ICYOBO ‘’

100. Karisimbi irahongotse “IGISATE CY’UMUTSIMA “

100.Karisimbi irahongotse =“IGISATE CY’UMUTSIMA “ 101. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AGATONYANGA K’IMVURA “

102. Karaguza indwi katagira n’imwe “AGASUZI “

103. Kera imbere ,kakirabura inyuma,kagatona I Bwami “IGITOKI “

104. Kirisha amazuru “UMUVUBA “

105. Ndaguteruye ndakwesa,urahindukira urandeba ‘’UBUNYERERI “

107. Ngatake, ngatature ,ngashimire ubwiza kameze “INYENYERI ‘

108. Ngira imbehe nyinshi ariko nkabura iyo ndiraho “IBIGANZA “

109. Ngira inka nyisasira amahina nkayorosa andi “URURIMI “

110. Ninjye muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru “INKWARE ‘’

111. Nubatse urugo hejuru y’urupfu “UBWATO HEJURU Y’IKIYAGA “

112. Ruvudukana imbaraga ,rukavumera rutagira amahembe “IMODOKA “

113. Zishotse zitendeje,zikuka ziteye hejuru “ABAVOMYI “

114. Mfite abakobwa benshi ,ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa ‘INOPFO “

115. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye “UMUTEGO “

116. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yikoreye inyama “ISAKE IFITE IBIROKOROKO “

117. Ko So na Nyoko bameze uruhara ,inzoga z’I Bwami zizikorera nde “IGIHAZA “

118. Byumve uhore “UMUSUZI WA SO ’

119. Nyoko si ukunnya arahurutura ‘’AKAYUNGURUZO “

120. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKA GUCURIKA ICEBE NTIMENE AMATA”

121. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKOKO GUCUTSA ITAGIRA AMABERE’’

122. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INZOKA KUGENDA ITAGIRA AMAGURU”

123. Nyabugenge n’ubugenge bwayo “INKA KUBA UMUKARA IGAKAMWA AYERA”

124. Karadundaraye “AKABYINDI K’UMUSHUMBA “

125. Cyasamye kitaryana “IKIRYANGO CY’INZU “

126.Mfite inka 12,iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso “IKAZIYA YA PRIMUS “

127.Ndi mugufi nahina So “ICYANZU “

128.Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo “UKWEZI “

129.Mugongo mugari mpekera abana “UBURIRI “

130.Nijye muzindutsi wa cyane nasanze aho umukecuru yunamye “UMWUMBA W’INSINA “

131.Mpagaze mu Rwanda ndeba mu mahanga “TELEVIZIYO “

132. Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo,amaguru 2 saa sita n’amaguru 3 nimugoroba “UMUNTU “

133.Nkubise urushyi rurumira “IBARA RY’INKA “

134.Nyangufi arasekura uburo “IFUNDI MU MURAMA “

135.Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “

136.Abana b’umwami bicaye ku ntebe imwe “INTOKI KU KIGANZA “

137.Mfite inka yimira mu ibondo ikabyarira mu rubavu “IKIGORI “

138.Nyuze mu rutoki abasirikare baramfata “IBISHOKORO “

139.Abana banjye bambaye ibisa by’ibitambaro “IMYAMBI Y’IKIBIRITI”

140.Mpagaze inyuma nibonamo imbere “KWIREBERA MU KIRAHURI”

141.Abana banjye bikwije impindu bose “IMIRIZO Y’IMBEBA “

142.Kirabyataraye “IKIBYINDI CY’UMUSHUMBA”

43Kirabyataraye“ICYUBAHIRO CY’UMUCUZI”ahandi bavuga “AMABYA Y’UMUCUZI”

144.Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama “IBIBABI BY’IKIBONOBONO”

145.Mama shenge “UMWANA W’URUHINJA”

46.Ibuguti,ibuguti “IMPYISI IBUGUTIRA UMUPFU “

147.Ibuguti,ibuguti “IHENE IBUGUTIRA AMATOVU “

148.Ndagiye ku manga Imana nibishaka nzacyura “UMUGORE UTWITE “

149.Nagutera urupfu duseka “KUKWANDUZA SIDA “

150.Igira hino ncuti “IKIRINGITI"

151.Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’IKAWA”

152. Hakurya ni urwererane ,hakuno ni urwererane “URURABO RW’AMASHAZA”

152.Ko Data na So bameze uruhara,inzoga z’I bwami zizikorera nde “IGIHAZA “

153.Kwigerezaho yikoreye ibyo atazi umubare “UMUSATSI KU MUTWE “

154.Akabaje umugabo kamurenza impinge “IFARANGA “

155.Kati parararara, kati pa “IFARANGA KU MEZA “

156.Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “

157.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe” “IMIGARA Y’ MINYINYA

158.Zagarika amahembe ntiwamenya izo nyoko yakowe “IBITI BY’IKAWA”

159.Narazindutse mbona inzira y’umukara”KABURIMBO “

160.Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati “IKIYONI “

161.Cyasamye kitaryana “IKIRYANGO CY’INZU“

162.Ko tuvuka ku muntu ukwe ntiduse “UMUZUNGU N’UMWIRABURA “

163.Ujya kurasa inkuba arabandarara “KWATSA MU ZIKO “

164.Nabonye umugenzi urara agenda “UMUGEZI “

165.Mutumbajuru wa rujugira “UMWUMBA W’INSINA “

166.Nteye agapira kagera I Roma “IBARUWA “

167.Nicaye iwanjye nzengururka isi yose “TELEVIZIYO “

168.Mfite inkwi zanjye zumye,ariko nazicana ntizake “AMAHEMBE Y’INKA “

169.Ayiiiiii,ayiiiiiiii ,”UMUKOBWA UBONYE IWABO HASHYA “

170.Nteye igiti gikwira isi yose “IJAMBO RYA PEREZIDA “

171.Tabara Sogokuru bamutaye ku munigo “IGIKATSI “

172.Nyuze mu nsi y’urugo bamfunda ibirozi “IBIBOGA BYAGAZE “

173.Nyiramikuku arakukuza mu mikuku ya Shyorongi “IGIHERI MU RUHARA ‘’

174.Bihu byumye arenze urugo “IKIYONI “

175.Nyiramakaraza imana y’I Karagwe ,aragiriye ku ishyamba “IKIRUNGURIRA “

176.Mpagaze ku ruhiza nyara I Buriza nti Bahinzi nimuhingure “ICYUMWERU “

177.Kambaye inkonya katazi iyo zavuye “URUHINJA “

178.Nzamutse umusozi ndizihirwa “UMUGORE UJYA IWABO “

179.Jugujugu matenbe “INYUNDO “

180.Nkubise intobo mu mazi igenda ivuga amanjyanjya “UMUPIRA”

181.Nyiramariza ari mu mpinga “INDABO Z’AMASHAZA ‘’

182.Maguru mane ahagaze kuri maguru mane ashaka maguru mane “ INJANGWE IHAGAZE KU MEZA ISHAKA IMBEBA “

183.Bwenge bwa none bwagutana “KUDASHYIRA INGASIRE MU MASAKA NGO IYASYE “

184.Fata akebo mfate akandi tujhye gitara intagwira “UBWOYA BW’INKA “

185.Kacira bucece “ICEBE RY’INKA ‘’

186.Ni iki cyatanze umuzungu kugenda mu ivatiri “AKANYAMASYO “

187.Nyirabyuma ndashya umugongo “INKONO KU ZIKO “

188.Mugongo mugari mpekera abana “URUTARA ‘’

189.Urira rubariro ubone ishyano “UBURIRI BW’UMWAMI ‘’

190.Mpagaze ku rutare mpamagara Majigo nti amata y’abashumba yabuze ‘UMUGONO W’ISHASHI “

191.Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare “GUSITARA “

192.Natumba naturika ni ibuye rya Kagbayi “ISHAPURE N’AMASENGESHO “

193.Mukore ubone “UMWANA W’ UMWAMI ‘’

194.Kanjengereje karakanyagwa “IMVUNJA MU KIRENGE “

195.Rutinduka yitabiriye guhamba umuturanyi we ‘GUTARA IBITOKI “

196.Nyamara naza nkaguha amahoro “IBITOTSI BYA MU GITONDO ‘’

197.Yankamiye mu kitoze ,angaburira ibiryoshye “ IBIRYO BIRI MU NKONO IFITE IMBYIRO “

198.Mpa umweru wanjye ngabire abana “AMATA “

199.Inyundo za bene Ntwari bazikubita hasi ntizimene isi ‘IBINONO BY’ INKA “

200. Inkera y’ I Busasamana bayirara ku manywa “ISOKO ‘

201. Nagutera uruhehe rudatokorwa « SIDA  »

202. Ijisho ryanjye rimurika hose « IZUBA»

203. Rutuku mu gitebo « UMUZUNGU MU MODOKA»

204. Hari ikintu ,uretse wowe n’abandi baragikoresha : « IZINA RYAWE»

205. Nabonye umugenzi ku nziga ebyiri « IGARE  »

206. Ngeze mu nzira mfunga feri : « GUSITARA»

207. Ninjye muzindutsi wa cyane nabonye imodoka y’amaguru abiri«IBIRENGE BY’UMUNTU»

208. Ninjye muzindutsi wa cyane nabonye inyamaswa y’amano 10 « AMANO Y’UMUNTU»

209. Nagenze amahanga, Simbona igiti gikora idosiye « IKARAMU »

210. Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ibidatemeka «  AMAZI»

211. Fata Intorezo mfate indi tujye kwasa ibitaswa «URUTARE »

212. Karibarangura ku rutare « INDA MU RUHARA »

213. Ntiwigore ndaje « IPIKIPIKI»

214. Nkubuze sinabaho « UMUTWE»

215. Ndumwe nkatunga benshi « IMANA»

216. Kirarumbaraye « IGISOZI KIREKIRE»

217. Nkeje Umwami wo mu kirere ,angabira ibiryoshye « INZUKI »

218. Ngeze iw’abandi bampa induru « SONE YO KU IREMBO »

219.Ibiti byanjye byaka bidacika « BUJI »

220. Mutamu irabyina mu gatabire « IMBWA MU MASINDE»

221. Dore sogokuru arenze urugo n’ibikote bye « IKIVUMVURI »

222. Aho Mutara na Mutaga barwaniye,nta cyatsi kizahamera « URUHARA »

223.Akamanimbanimba,ingoma zo kwa Magagi zivuga zinihira « INYUNDO MU RUGANDA »

224. Namutumye iyo atazi ansohoreza ubutumwa « IBARUWA »

225. Mfite icyumba gihora gikonje « FIRIGO »

226. Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama «IMYUGARIRO»

227. Ngwino unkize igisebs cy’umufunzo « UMUTURANYI MUBI »

228. Kiribwa kidahingwa « INYAMA »

229. Rwakajwiga arira ku nkomo « IMBWA ISHUMITSE»

230. Mfite ibuye rimena irindi « INYUNDO »

231. Karatemba shyashyari « AMAZI KU ITEKE  »

232. Karatemba shyashyari « AMAZI K’URUKOMA»

233. Karatemba shyashyari « AGASAZA KU CYAHI »

234. Dore isoko idakama amazi « AMARIRA MU MASO»

235. Nagenze henshi mbura incuti « URUPFU »

236. Mpagaze hasi umutwe nywukoza ku ijuru « IGISENGE »

237. Ndyama heza nkarusha abami « IMVUNJA MU KIRENGE »

238. Barahinga nkabarusha ihirwe « INYONI »

239. Barahinga nkabarusha ihirwe « IMBEBA»

240. Barahinga nkabarusha ihirwe « IMUNGU »

241. Aho ndaye n’aho ngeze mpasiga umwanda « AMASE Y’INKA »

242. Inkoni yanjye nyibyaza amazi ,nashaka nkyibyaza amabuye « IGISHEKE »

243. Nyangufi arasekura uburo « IFUNDI MU MAMERA »

244. Icyanzu cyanjye ngicamo nkafunga « INTOBORO W’IGIPESU »

245. Icyanzu cyanjye ngicamo nkafunga « INDUMANE »

246. Nyirakamana akera inkera atatumiwemo « UMUVUMBYI »

247. Nahuye n’uwiruka atagira iyo ajya « UMUSAZI »

248. Ngenda gahoro ariko nzagerayo « IGIKERI» 249. Mvuka mbagwa ,nkakura mbagwa ,nkazapfa mbazwe « INSINA »

250. Agenda neza nuko yanga abanjye « INTARE »

251. Twavukiye rimwe ariko ntitureshya « IMISOZI »

252. Nteye igiti nsarura amabuye « ITEKE »

253. Imyuko yo kwa Mahanga iruka umuriro « IMBUNDA »

254. Ntoye ibyondo nsiga maenyo arabengerana « COROGATI »

255. Yanze kuza turi bujyane « IMODOKA YABUZE LISANSI »

256. Mpeka nanjye naguhetse « IGARE RIGEZE AHAZAMUKA »

257. Naraguhetse ntiwampemba « INDOGOBE ISHAJE»

258. Akana kanjye kabyina neza « INYANA Y’UMUTAVU »

259. Twaraye ihinga isuka iramungwa « ISAHANI YAGUYE INGESE »

260. Wanga wemera ndakujyana « AKAGURU GACUMBAGIRA»

261. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’ISHAKA »

262. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’INGANO »

263. Nshoye imwe nkura ibihumbi « IMPEKE Y’UBURO »

264. Mpambye umwe nzura benshi « IGISHYIMBO »

265. Mpambye umwe nzura benshi « AMASHAZA»

266. Mpambye umwe nzura benshi « SOYA »

267. Mpambye umwe nzura benshi « INKORI»

268. Kirihura nk’ikitagira amaso « IMODOKA YABUZE FERI »

269. Kinyuka inabi, cyanyuka ineza nkizihirwa « IMVURA Y’ITUMBA »

270. Kinyuka inabi, cyanyuka ineza nkizihirwa « IZUBA RY ‘IMPESHYI»

271. Ntuye heza njye ngira Imana « UMUGINA WO MU GISHANGA »

272. Kigenda cyane kitagira amaguru « UMUYAGA »

273. Kamana iteka yambara neza « URURABO»

274. Nahuye na Rugondo arebesha amaso ane « UMUZUNGU WAMBAYE AMADARUBINDI »

275. Hunga gahinda ataguca umurundi « INZOKA »

276. Ngenda bwangu nkogoga amahanga « INDEGE »

277. Gitare n’iyayo birakina « IJURU N’UKWEZI »

278. Gatitiba hejuru ya kabutindi « UBWATO MU RUZI »

279. Giteye isusumira « URUZI »

280. Mutamu irarembera mu bisi n’iyayo « UMUYAGA MU MUYANGE »

281. Gaju irashubera mu mukenke «UMUYAGA »

282. Gahete umugongo gahetse abana umunani « UMUHETO N’UMWAMBI »

283. Gahanitse ari keza « INYEGAMO Y’UMUSORE WARONGOYE »

284. Dusetse tuzanduranya « UMUPORISI »

285. Ndundu hejuru ya ndunduguru « INGUFURI HEJURU Y’ISANDUKA »

286. Dore iryo shyamba ritabona « UMUSATSI W’INTABWA »

287. Kana kanjye ngwino nguhe impamba « UMUNYESHURI »

288. Wambazaga ibyo uzi kubera iki ? « UMWARIMU »

289. Iryo mvuze rihama mu gihugu « IJAMBO RYA PEREZIDA »

290. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’INZOKA»

291. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’ICYUGU»

292. Inkongoro ya Dede ayinyweraho wenyine « UMWOBO W’UMUCAMANO»

293 .Kabutindi yantuye intango atari busomeho « UMUROZI »

294. Nyagiwe n’imvura imbuza guhinga « AMACANDWE Y’INCIRA »

295. Njugunye igihaza gihinguranya amarembo « UMUPIRA MU IZAMU »

296. Kora aha « UMUKINNYI UTSINZE IGITEGO »

297. Kora aha « UMUNYESHURI WABAYE UWA MBERE»

298. Nciye inkanda mpirika n’inkingi « URUKOMA N’INSINA »

299. Amazi yacu arusha ay’ahandi kuryoha « AMATA »

300. Ubutaka bw’iwacu turabuteka « IFU »

Hifashishijwe

  • Ubushakashatsi bwakozwe mu baturage