Ihuriro ni i Huro

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani bawuca baca amarenga y’inama yanogejwe, ni bwo bagira bati: “Ihuriro ni i Huro.” Wakomotse ku nama umugabo Muberamfura w’i Kigese na Mibirizi (mu Karere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo) yagiriye inshuti ze Rugango na Murego, ahasaga umwaka w’1600. Ubwo Mibambwe Gisanura yari i Bumbogo bwa Huro h’i Mbirima, yohereje umuhungu we Mazimpaka gutura mu Nduga ngo ayitegeke binoze. Mazimpaka yahagurutse i Ruganda ataha i Rwahi, bukeye ataha i Rugobagoba arahacumbika, nijoro ingoma zirabikira bukeye zirabambura. Igihugu cyumvise ingoma, kirakaka, baza kureba ibyabaye, bahageze basanga ari Mazimpaka mwene Mibambwe. Baratarama, barahakwa burinda bucya ingoma zirinda

kubambura. Kuva ubwo uwo murenge wa Rugobagaoba witwa umugina w’ingoma kugeza n’ubu. Aho Mazimpaka ahagurukiye aho i Rugobagaoba, ajya ku ijuru rya Kamonyi ahatanga ibibanza, arahubaka. Haciyeho iminsi, atanga abatware ba se batwaraga i Nduga: Kogoto w’i Nyakabungo ku Mugina wa Jenda; Kabugondo; Kaza Ka Nyabuseri w’i Gisitwe cya Gacurabwenge; Rugaryi rwa Bwaka i buhanga, bapfana na Mpaka Mpombo na bo bari abatware ba Gisanura mu Nduga. Ngo byaba byaraturutse k’uko yababajije imihigo bajyaga bahigiraga se bamusanze i Bumbogo, bamusubiza ko bamurusha inka nziza. Na we ni ko kubatanga barimbukana n’urubyaro n’abatoni babo. Hasigaye umutware umwe bitaga Mugarura wari utuye i Kinyambi cya Rugarika ho muri Runda, na rubanda rugufi ruyoboka abatware bashya. Mu rupfu rw’abo batware, Kaza yari afite murumuna we witwaga Rugango; Kogoto afite mukuru we witwa Murego. Aba bombi baracika bihisha hamwe i Kigese na Mibirizi mu ishyamba ry’uruberanya rwa Gatogonyore, ku mugabo w’umuci w’umunyu witwaga Muberamfura. Uwo mugabo yajyaga atura umunyu Kogoto na Kaza, bakamuha ibimasa ariko bitari iby’ubuhake. Babana batyo kugeza mu ipfa ryabo. Muberamfura arababaza ati: “Niko se mwa bagabo mwe, nshimye ko mbahishe. Ariko se ko hari abaza gututira muri uru ruberanya no guca umunyu, bizageza ryari bitarankoza hasi?” Abagabo bati: “Twagira ko nta wundi muntu tuziranye?” Muberamfura arababwira ati: “Nabanye n’abavandimwe banyu babaruta banduta neza, none nanjye sinabahemukira. None rero reka mbagire inama, mfte mukuru wanjye witwa Mugenza utuye i Huro mu Bumbogo, ni umunyagikari wa Mibambwe kandi aratonnye, mubagejejeho yabahakirwa mugakira, ndetse ubwo abagome bapfuye mubonye ubuhake yakunamura icumu.” Baramubaza bati: “Ubwo se twagerayo dute kandi baduhiga?” Muberamfura ati: “Dore uko mungana mutyo, ntimubuze inshuti. Umwe azace ukwe n’undi ukwe, nanjye nzaza ukwanjye, maze ihuriro ribe i Huro!”

Ni uko inama barara bayinogeje, ku wundi munsi bugorobye Rugango na Murego bashyira nzira, igicuku kiniha bageze mu Birembo bya Ngamba (mu karere ka Kamonyi) kwa munywanyi wabo witwaga Mbuguje. Barara aho, bamutekerereza ikibagenza. Muberamfura na we yaboneje ijoro ryose, bucya ageze i Huro kwa mukuru we witwa Mugenza. Amutekerereza ko Kaza na Kogoto bamutunze, ati: “None bagize ibygo baratangwa, abavandimwe babo banshikiraho, ubu nabazanye ngo ubahakirwe kuri Gisanura niba rubanda batabatsinze mu nzira dore ko twaje intage ngo tutamenyekana.” Mugenza arabyemera, Murego na Rugango baje basanga Muberamfura ku muharuro kwa Mugenza. Abajyana mu rugo barabafungurira, birangiye babajyana kwa Gisanura, arabamusaba na we yemera kubarokora. Yohereza intumwa ku ijuru yo kunamura icumu, igezeyo Mazimpaka ashyira ingoma ku nama arunamura. Ni uko Murego na Rugango bakira batyo bakijijwe na Muberamfura wabanye neza n’abavandimwe babo. Kuva ubwo ya nama yabagiriye yo kugenda intage ihuriro rikaba i Huro, rubanda bayihindura umugani ucibwa mu marenga y’impuzamugambi. Ihuriro ni i Huro=Gucanirana amarenga y’umugambi wanogejwe.


Hifashishijwe

  • Ibirari by’ insigamigani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3), icapiro ry’ ingoro y’ umurage w’ u Rwanda, 2005