Ikimera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ikimera ni ibintu byose ushobora gushyira mu butaka kikabasha gushinga imizi, igice cyacyo, umurama cyangwa igice gituma cyororoka

U Rwanda rucumbikiye ibimera by’amoko menshi anyuranye kubera urusobe rw’imiterere y’igihugu n’urw’ikirere ruhanitse kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba. Ibimera bito bizamura amazi mu miheha yabyo (plantes vasculaires) bibarirwa hafi mu moko 3000 aturuka mu turere dutandukanye bitewe n’imiterere nyabuzima y’ahantu.

Amoko hafi 280 y’ibimera bigira uburabyo bituruka mu Rwanda abonwa nk’akomoka muri Albertine Rift. Muri ayo moko cyimeza, hafi 20 yihariwe n’u Rwanda, amoko 50 aboneka gusa mu Rwanda no muri Kongo y’Uburasirazuba ,naho amoko 20 yabonetse gusa mu Rwanda no mu Burundi.