Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi”

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani baca ngo impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi wakomotse ku ngabo z’ i Nduga zari ziri mu rugerero ku Ibuye rihetse irindi,i Nyabugogo ahayinga umwaka w’ 1700.

Igihe kimwe Abagesera bateye urugerero rw’ u Rwanda rwari ruherereye i Kigali ku murenge wa Busasanzobe bwa Musimba, ahayinga umwaka w’ 1700, hari ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Ubwo ngo ingabo z’ abanyabugesera zambutsa Abanyarwanda Nyabugogo, bafata umusozi Nyamweru na Shyorongi h’ i Kigali, arko Abanyarwanda barabahindurana babambutsa Nyabugogo bashinga urugerero ku Ibuye rihetse irindi. Icyo gihe,abagemuraga baturutse mu Nduga no mu yandi majyepfo y’ u Rwanda bagera ku Ruyenzi bagacika integer kuko babonaga ko ingabo z’ Abagesera ziri bubambure ayo mazimano, ni ko kwiyicarira bagafungura. Ubwo urugerero rwarahagumye kugeza ubwo Gi9sanura atangiye, azungurwa n’ umuhungu we Mazimpaka, na we azungurwa n’ umugungu we Cyirima Rujugira ariwe warwanye n’ Abagesera arabatsimbura, ahera ko ashinga urugerero mu Mpanga za Magerere.

Nyuma y’ iyima rya Rujugira, inkiko z’ u Rwanda zaterwaga n’ Abarundi. Batera mu Buyenzi, Bushumba, Nyakare, na Mvejuru muri Butare. Ibi byatumye Abanyarwanda barwana impande zose, bityo ingemu ziba nke mu ngerero. Ariko, inyuma y’ urugerero rwa Mpanga hari ishyamba rinini cyane, bakahita mu Gitabage, maze abahagiye bahasanga imboga zitwa imiheka bazisoroma rwihishwa baraziteka, barafungura, nyamara nyuma yaho abandi baza kubimenya, nab o bagasoroma bakajya guteka bihishe ngo hatagira uhamenya zikazahashira. Byatumaga uwashakaga kuharangira undi akoresha amarenga bagira bati: “Niko sha, i Kiboga muherukayo ryari?” abadi benshi baza kuvumbura iryo banga, bigaba muri iryo shyamba bararishitura ntihasigara n’ agati gahagaze.

Inkuru rero yaratinze iza kugera kwa Cyilima ko urugerero rwo mu Mpanga rurya ibiti byitwa imiheka, biramubabaza cyane, ni ko gutumiza abatware b’ urgerero aho bari hose ngo bamusange i Nduba ya Bwanacyambwe bwa Kigali. Bagezeyo, yababajije igituma ingabo ze zishonje, ati: “Cyane cyane izo mu rugerero rwa Mageragere ya Mpanga ni rwo rudtwambitse urubwa kuko rurya ibiti byo mu ishyamba rya Rugarika.” Na bo bati: Nyagasani turi abatware b’ ingerero ariko ntituri ab’ ibihugu.” Cyilima ni ko gushinga itegeko ati: “Kuva ubu ingerero zizajye zigemurirwa, mu gihe ndiho cyangwa ntanze.” Yongeraho ati: “Utazazigemurira nzamunyaga.” Arongera ati: “Kandi uko muri aha muzi ko nta Munyarwanda utazi gutegeka.” Ni uko abategeka kubanza urugerero rwa Mpanga za Mageragere. Arangije kubabwira atyo barikubura, ariko bataha bafite ubwoba, ni ko gusesekazayo ingemu nyinshi, ingabo ziranezerwa, zikira umuheka wo mu Gitabage. Kuva ubwo, aho hantu hitw i Kiboga kugeza magingo aya. Urwo rugerero rumaze kwijuta ingemu, ni ko gutuma kuri Cyilima ruti: “Nyagasani, turakwifuza mu rugerero rwacu.” Cyilima ahaguruka I Nduba ajya I Mpanga n’ ingemu nyinshi zirimo ingumba z’ ibimasa byo kubaga.

Umwami ageze i Mpanga araza inkera, mu gitoindo agabanya ingabo ingemu yabazaniye. Yongera kuraza inkera, ni uko ati: “Nimumbwire icyo mwanshakiraga.” Abahungu bati: “Tumaze iminsi tudaterwa kandi natwe tudatera, none Nyagasani turagira ngo tukwiture ineza watugiriye, kuko aho udukuriye ku miheka yo ku Rugarika, imbaraga zacu zaragarutse. Ingororano tuguhaye ni uko tugiye gutera Ubugesera, nta yindi twabona irenze kubukugabira.” Umwami abyumvise aramwenyura. Abahungu bati: “Ejo tuzatanga abatware i Bugesera.” Cyilima ati: “Noneho ubwo mwiyemeje kuzatera ejo, nimureke kunywa inzoga nyinshi.” Bati: “Nyagasani, nta rundi rugerero dushaka ko rutwivangamo.” Bati: “Nimuririmbe dutere Ubugesera.” Naho ubwo, Abanyabugesera bamaze kumenya ko bazaterwa. Bakijya impaka, bumva Abanyabugesera bivugira ku Karubanda, na bo baraha intwaro batangira kurwana. Muri iyo mirwano Abanyarwanda babanesha uruhenu bicamo benshi, babaha umugongo barahunga. Ubwo urugerero rurimuka rushingwa i Gihinga cya Bugesera, barwita ingororano ya Cyilima. Abavuzi b’ amacumu baza kubwira Cyilima ko urugerero rwashinzwe i Gihinga cya Bugesera, ni ko guhaguruka abasangayo. Urugerero rw’ i Mututu (mu Mayaga ya Butare) na rwo rwumvise ko urwa Mpanga rwafashe igice kinini cya Bugesera, rurambuka rutera Bugesera intambike. Banyagayo inka nyinshi, ariko ntibararayo ahubwo bayishyira Cyilima ho untashyo i Mututu. Aho ni ho rubanda bafatiye, babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bagira bati: “Impamba itazakugeza i Kigali, Uyirira ku Ruyenzi.”

Hifashishijwe

  • Ibirari by’ Insigamigani, icapiro rya mbere (Igitabo cya 3),Icapiro ry’ Ingoro y’ Umurage w’ u Rwanda