Ingwize yishe Ntango

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ingwize yishe Ntango ni umugani baca iyo babonye umuntu ukunda kugira umururumba aririmira utw’abandi,ntanyurwe n’ibye bwite bona n’iyo byaba byamusagiranye.

Wakomotse kuri uwo mugabo Ntango,wari umugaragu wa Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu w’umutsobe,amutwarira i Ndorwa ya Nyabishabi,ahasaga umwaka w’1700.

Rukangirashyamba amaze gupfa yazunguwe n’umuhungu we Gashamura.Naho Ntango akomeza kumutwarira icyo gihuhu cya Nyabishambi.Mu igabana ry’u Rwanda na Gikore azungurwa n’umugabo w’Umutsobe witwa Rutayashwaga.Uwo Ntango yari intwari cyane,agakunda kurasana n’abanyagikore akabanyaga inka.Amaze kugwiza inka ziturutse ku muheto ,yongera gutera i Gikore ahanyaga amashyo menshi y’inka,aziroha mu gifunzo cya Nyabishabi ,barazambutsa ,hasigaramo akamasa gato k’uruvuzo

Abanyagikore baza bakurikiye inkora zanyuzemo kugirango bazambure abanyarwanda .Abanyarwanda bamaze gukuka cya gifunzo ,abanyagikore bakirohamo.Abanyarwanda bakebutse babona ka kamasa kasigaye gashimbagira gasubira i Gikore.Ntango ati : « Nsubiyeyo ngarure kariya kamasa,abanyagikore batagasubiranayo ».Abagaragu be na rubanda rundi baramubuza bati : « Dore abanyagikore baracyuzuyemo nujyayo barakwica ! »Ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka. Ntango arabananira ati : « Akamasa kanjye ntikahera. »Yiroha mu gifunzo ahubirana n’Abanyagikore bamutera amacumu bamutsindamo.Bamaze kumugarika bakukana Abanyarwanda,barabanesha babambura za nka bari banyaze.Intumbi ya Ntango bayisubirana iwabo.Abanyarwanda bataha amara masa ,umugaba wabo ahera i Gikore.

Ubwo Ntango yari afite abagore babiri ,Kangondo na Nyirantwari,wari inkundwakazwa.Ingabo zitabarutse ziza kubabikira.Kangondo utari inkundwakazwa aba ariwe ubabara cyane ararira ,naho Nyirantwari we arishima.Ingabo zimaze kubika zirataha,abagore basigarana n’abana iwabo.Nuko Kangondo yiroha mi kirago ,araryama by’umubabaro.Naho Nyirantwari ariyicarira,niko guterura akabyino ko gushinyagurira mukeba we ati : « Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, byuka uterekere Ntango ariho araza ! »Kangondo amusubiza muri ako kabyino ati : « Yewe Nyirantwari wivuga amahomvu,Ntango yarapfuye ! »Nyirantwari yongera gusubiza Kangondo ati : « Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, Ntango ntiyapfuye Ntango ariho azaza,ari mu gafunzo ka Nyabishabi,aranyaga impenda n’inyana zazo ».

Nuko abagore bahererekanya amagambo batyo.Umugani w’Ingwize yishe Ntango wamamara utyo mu Rwanda, bitewe nuko yari afite amashyo y’inka akazira akamasa kamwe k’amanjwe yakurikiranya mu rufuzo rwa Nyabishambi,Abanyagikore bakarinda kumutsindamo.Bawuca iyo babonye umuntu kugira umururumba ,ntanyurwe n’ibye ,kabone n’ubwo byaba byaramusagiranye.-Gushaka ingwize =Kutanyurwa n’ibyawe,kuririmira utw’abandi.