Inka ya Nkoronko igira inkomoko

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani baca ngo inka ya Nkoronko igira inkomoko bawuca bashaka kuvuga ko nta kabura imvano. Wamamaye mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwogera ukomotse kuri bene Gahindiro, ahasaga umwaka w’1800.

Yuhi Gahindiro yari afite abana benshi, ni nacyo cyatumye babita Abahindiro, ariko abamenyekanye cyane mu Rwanda ni batatu: Rwogera kuko yabaye Umwami, Nkoronko kuko yari asangiye nyina na Rwogera, na Nkusi kuko nyina Nyirakimana yari inkundwakazi ya Gahindiro i Buhoro bwa Reramacu mu Nduga ya Musambira. Nkoronko na Nkusi kandi Gahindiro yari yarabagabiye inka y’ibara (ubugondo), zari amashyo abiri: Inyenyeli n’Inkunge, Semugaza yari yaranyaze I Bunyabungo aturutse mu Ndorwa aho yari yaracikiye. Uwo Semugaza ni mwene Ndabarasa, ni we mu Rwanda bise ikitagarurwa, bakabivuga mu ndirimbo bati: “Ikitagarurwa ni Semugaza, kuko yacitse Abanyarwanda bamutangira akabanesha, akabagerana i Ndorwa, n’uko kandi Gahindiro yamubwiye kuguma mu Rwanda amaze guhorera Abanyarwanda baguye ku Rujyo i Bunyabungo, aka-mwangira agasubira i Ndorwa.” Ni uko Gahindiro amaze gutanga, hima Rwogera aba ari we umusimbura ku ngoma. Abana na Nkusi kuruta mwene nyina Nkoronko, bibabaza umugabekazi Nyiramavugo kuko Nkusi yari umwana w’ishyari ashaka guca umuhungu we Rwogera kwa Nyirakimana nyina wa Nkusi, ariko Rwogera aranga aramunanira. Byarakaje cyane Nyiramavugo bituma aca Nkusi, amucira mu Ibumba hari mu Mutara. Nkusi amaze gucibwa, bene Gahindiro babura uko babigenza. Ni bwo bahamagaye abantu bahatswe na Gahindiro (abatware be), barabateranya bababwira ko Nyiramavugo yaciye Nkusi. Bose babuze uko babyifatamo, ni ko gutuma Nkoronko ngo ajye guhakirwa murumuna we kuri nyina. Agezeyo, nyina aramubinda, aragaruka abimenyesha bene Gahindiro n’abatware. Mu gihe akibibatekerereza, hatunguka umugabo Kabundi k’umukongori waraguraga inkoko, akaba inkubaganyi cyane, agitunguka asanga bumiwe, ababajije impamvu bamubwira ko Nkusi yaciwe. Kabundi ati nimumbwire icyo muza kumpa mumubakirize. Bose baratyangara bati: “Ubukubaganyi bw’abapfumu burasanzwe.” Ni uko icyakora baramubwira bati pfa kuganda twe byatunaniye. Kabundi aragenda ajya mu nzu y’ingoma z’ingabe, abwira abakaraza bari mu rukamishirizo ati: “Nimuremerwe ingoma zijye ku mugendo.” Ingabe ziraremerwa, Nyiramavugo yumva ingoma zivugira ku mugendo. Igihe akibaza ikibaye, abona Kabundi aradutse ati: “Mwese nimusohoke dukurikire bene Gahindiro Nyiramavugo yaciye!” Nyiramavugo abaza Kabundi ati: “Ese bagiye he?” Kabundi ati: “Bagiye aho wabaciriye bajyanye na murumuna wabo Nkusi.” Nyiramavugo ubwoba buramutaha, ati: “Ese ntiwabangarurira! Ko abana b’ubu bumva nabi, ko nacyahaga Nkusi namuciye?”

Kabundi yumvise ayo magambo ya Nyiramavugo, aragaruka amenyesha bene Gahindiro ko yagize ubwoba. Abatekerereza uko yamubwiye ati: “None nimunsubizeyo mumubwire ko mwari mugiye aho indushyi zijya.” Asubiray oabwira Nyiramavugo ko yabahagaritse, ati: “Ngiye kubazana mwibonanire.” Asubirayo barazana. Bagitunguka, Nyiramavugo ababaza aho bajyaga. Rwogera aramusubiza ati: “Twajyaga ho waduciriye, tugiye mu mahanga nawe usigare mu Rwanda rwawe.” Nyiramavugo ati: “Abana b’ubu muri abasazi. Nacyahaga umwana wanjye namwe murishegesha!” Ni uko Nkusi aragaruka, akijijwe na Kabundi. Ni bwo bene Gahindiro babwiye Nkusi bati: “Nugera aho Nyiramavugop ari ujye wirahira Nkoronko.” Biba bityo, yagera aho Nyiramavugo ari, ati: “Nkoronko wampaye inka!” Nyiramavugo yakumva indahiro Nkusi yirahiye umwana we ikamushimisha. Ishyari riracogora. Kuva ubwo bene Gahindiro babigiramo umugani w’inka ya Nkoronko itabayeho, Nkusi yirahiraga bigatuma akundwa na Nyiramavugo, akamigiraho akajisho.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, Icapiro ry’ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.