Kirehe

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Kirehe
Akarere ka Kirehe gaherereye mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu ku birometero 133 uvuye mu Umujyi wa Kigali. Gafite Imirenge 12 igizwe n'utugari 60. Akarere gatuwe n'abaturage bagera kuri 229.468, batuye kubuso bwa km2 1,225.4. Umugezi w'Akagera niwo ukoze umupaka hagati y'Akarere n'igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba.

Mu majyepfo, Akarere gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi n'agace ka Tanzaniya. Akarere gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu burengerazuba, mu majyaruguru y'akarere hakaba akarere ka Kayonza.

Imiterere

Imiterere y'Akarere igizwe n'urwunge rw'imisozi, rugabanya ako karere mu bice bibiri by'uterere bigizwe n'ibibaya biri kuri metero 1,350 bigabanyijwe n'imisozi ya Mahama na Migongo. Ikigereranyo cy'ubutumburuke bw'Akarere ka Kirehe ni metero 1500. Kubyerekeye ubumenyi bw'amazi, inyamaswa n'ibimera, umugezi w'Akagera niwo mugezi w’ingenzi uri mu Karere ka Kirehe ukaba uzengurutse amajyepfo y'iburasirazuba bw'Akarere kugera no mu kiyaga cya Victoria. Mu bimera, ubwatsi bugufi bugize igice kinini cy'Akarere buvanze n'urundi rusobe rw'ibimera higanjemo ibiti bya Gasiya. Uretse amashyamba cyimeza ari mu nzira yo gushira burundu, hari andi mashyamba yatewe n'ak0arere, hakaba nay'abantu kugiti cyabo.

Kubyerekeye n'imiterere y'ikirere ijyanye n'ubuhinzi, akarere ka Kirehe gafite ibihe 4 b'umwaka bituma habaho guhinga ubutaka bumwe incuro ibyeri mu mwaka. Ubuhinzi bwibanda cyane kwihunduka ry'ikirere n'imvura.

Imiterere y'ubutaka buri k'ubutumburuke bw'Akarere ka Kirehe, bugizwe ahanini n'uruvange bw'ubutaka butandukanye, bushobora kubyazwa umusaruro. Hari n'ubwoko bw'ubutaka bugizwe n'umucanga, bujyanye n'ubwubatsi muri Bukora mu Murenge wa Nyamugari.

Ubuzima

Indwara ya Malariya n'icyorezo mu karere ka Kirehe kimwe n'indwara ya diyare ku bana no ku bantu bakuru, indwara zo mu buhumekero, inzoka zo mu nda, ihahamuka, n'izindi zifata imyanya ndangabitsina. Ishami ry'ubuzima ry'akarere ka Kirehe ryakoze uko rishoboye kugira ngo rigabanye indwara zandura nko gushishikariza abaturage kunywa amazi atetse rikaba ryaranatanze inzitiramibu n'ibindi.

Abantu bamaze kwitabira cyane ubwishingizi mu kwivuza (mutuel de sante) bagera kuri 61% by'abaturage batuye akarere ka Kirehe.

Muri make akarere ka Kirehe karimo gushaka uko kageza amazi ku baturage haba mu mashuri, mu bigo nderabuzima no ku masoko ari mu karere.

Uburezi

Uburezi nicyo cyambere mu burenganzira bw'Ikiremwamuntu, kandi bukaba aribwo buteza imbere igihugu haba mu bukungu cyangwa mu mibereho isanzwe. Uburezi kandi n'ingirakamaro mu nshingano akarere ka Kirehe kihaye, niyo mpamvu rero Leta yiyemeje guteza uburezi imbere kugirango icyerekezo 2020 kizagerweho.

Mu mirenge y'Akarere ka Kirehe nka Kagera, Gahara umubare w'abanyeshuri ku mwarimu mu mashuri abanza uracyari hejuru ku banyeshuri 110 ku mwarimu. Mu karere ka kirehe Abarimu bafite impamya bumenyi mu mashuri abanza bajyera kuri 98% ujyereranyije n'imibare ya leta yerekanaga 72% mu mwaka w'2000. Umubare w'abashobora kujya mu mashuri yisumbuye uracyari hasi cyane kuri 43% naho ku rwego rw'igihugu muri 2005-2006 wari 61%. Mu mashuri yisumbuye, umubare w'abanyeshuri ku mwarimu ntabwo uri hejuru cyane ujyereranije no mu mashuri abanza nkuko tumaze kubibona haruguru, umubare w'abarimu babyigiye n'umubare wabata amashuri ukomeje guteza ubwoba Umubare uzwi w'abatazi gusoma no kwandika ujyera ku bantu 10.480, ibi bishatse kuvuga ko 4.5% by'abatuye aka Karere batazi gusoma no kwandika. Naho abiyandikishije kugira ngo bashobore kwiga, gusoma no kwandika bajyera kuri 3.585. Ariko Akarere ka Kirehe gafite amashuri y'abatazi gusoma no kwandika ajyera kuri 66.

Ubuhinzi

Mu karere ka Kirehe abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi. Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa bahinga: Ibitoke, ibishyimbo, imyumbati, ibijumba, amasaka, imboga, umuceri, hamwe n'imbuto. Ariko hagaragara ko ibitoki aribyo bifata umwanya wa mbere, mwaka wa 2005 umusaruro w'ibitoke wafashe 63% by'umusaruro w'ibihingwa byose. Muri rusange ibihingwa ngandurarugo ni ingirakamaro, bikaba byiza iyo habonetse umusaruro uhagije hakabikirwa n'igihe umusaruro wabuze. Mu bishanga hahariwe guhingwa ibihingwa ngandurago hangana hegitari 350. Igice kinini cyaho hahingwa ibisheke, umuceri, imboga, ibijumba, hamwe n'ibishyimbo. Abaturage bahinga bakurikije ihinduka ry'ibihe kuko badafite ubushobozi bwo kuzigama amazi yo mu bishanga. Ahantu hadahingwa hangana na hagitari 365.

Hifashishijwe