Lick Lick

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Lick Lick
Lick lick(amazina ye nyakuri ni Mbabazi Isaac) ni umuhanzi ndetse akaba akora, akanatunganya umuziki.yabonye izuba muri nyakanga 1987.

Ubuzima bwe bwo hambere

Lick lick ni umwana wa kane mu muryango w’abana batanu, amashuli ye abanza yayigiye kuri ecole primaire de kicukiro, akomereza muri CFJK kagarama mu cyiciro rusange, yaje kujya i Nemba aho yaje kurangiriza imyaka ibiri ye ya nyuma muri Groupe Scolaire St Andre. Lick lick yiga mu wa kane yaje gutangira kwiga ibikoresho by’umuziki cyane cyane guitare abifashijwemo n’urusengero yasengeragamo icyo gihe rwita Rwanda For Jesus akomeza kwiga n’ibindi bikoresho bya muzika, ageze mu mwaka wa gatanu nibwo yatangiye kwimenyereza programme yo gukora umuziki yitwa Fruits loops yo ku rwego rwo hasi ikaba yaramuhaye imbaraga ndetse bituma amenya programmation y’ibyuma by’umuziki muri rusange atangira gukora indirimbo zimwe na zimwe ariko ibi byose yabikoreraga mu rugo iwabo.

Kuzamuka kwa Lick Lick

Lick lick yakomeje gukora gutyo ariko akabona nta byuma bigezweho yari afite, yaje gufashwa na mukuru we witwa Daddy ubwo yaje kumwinjiza muri studio ya mbere yitwaga ONB iyi nyuma yaje guhinduka Dream Record. Lick lick yakomereje muri ONB yaje kuhakorera indirimbo z’abahanzi nka Jay Polly na Green P. bari basanzwe baziranye guhera mu bwana, nyuma yaje kuhava ajya gukorera muri studio yitwa Hope Studio y’uwo bita Ngenzi aha yaje gukora indirimbo ya mbere ibasha gukinwa kuri radio. Ibi byaje kumuha ingufu nyuma yo gukora indirimbo nyinshi. Lick lick amaze igihe muri ONB muri 2009, yaje guhura Freddy na Pacson bamujyana mu yindi studio yitwa F2K aho Dr. Jack yari avuye ajyiye i Butare. Lick lick yakomereje muri F2K aho yaje gukorera indirimbo nyinshi cyane ziramenyekana karahava aha twavuga indirimbo yabiciye cyane yitwa Kwicuma ya Green P. na Jay Polly bo muri tuff gang aha yaje no kuririmba muri chorus yayo. Lick lick yamaze muri F2K studio umwaka n’amezi abiri ahava ajya mu yindi studio yitwa Unlimited Record, Lick lick yakoreyemo ama album y’abahanzi benshi nka Meddy, the ben ndetse n’indirimbo zamamaye cyane nk’igipimo ya Meddy, urarenze ya The Ben, kure y’imbibi ya Diplomate afatanyije na Young Junior. Lick lick acyimara umwaka muri unlimited record yaje kugirana ibibazo na Albert wari nyiri iyi studio nibwo byamuviriyemo kuhava ajya gukomereza mur One Way Production. Nyuma yaje kugaruka muri Unlimited Records. Lick lick yazamuye abahanzi benshi twavugamo nka Paccy, Emmy, Paf J, Urban Boys,Dream Boys n’abandi. Lick lick ajya anagaragara afatanya n’abandi bahanzi.

Ubuzima bwe busanzwe

Mu gitaramo cyabereye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare cyari icyo gutaha studio ya unlimited haje kubaho kutumvikana bikomeye hagati ya lick lick n’itsinda rya Tuff Gang ririmba injyana ya hip hop, ariko haje kubaho kwiyunga hagati yabo. Lick lick nubwo akunda kuririmbana n’abandi bahanzi cyane cyane muri chorus dore ko afite n’ijwi ryiza cyane we ubusanzwe ngo ntabwo akunda kuririmba cyereka iyo abisabwe cyangwa akunganira aba bahanzi bandi, we ubundi icyo azi akunda ni ugutunganya no gukora umuziki. Kuri lick lick abona umuziki wo mu Rwanda ukiri kuri 20% ku buryo hakenewe byinshi. Lick lick buri mwaka aba afite abahanzi nka batatu cyangwa bane azamura kuko niwe wihitiramo umuhanzi niba bakorana akurikije impano amubonamo.

Hifashishijwe

  • Ikiganiro Wikirwanda.org yagiranye na Lick Lick