Mazutu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Mazutu ni kimwe mu byifashishwa mu gutwara imodoka, kwatsa imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi,gukoreshwa mu nganda ,gucana amatara yo mu ngo,mu butetsi n’ibindi.Nk’uko amateka y’ubushakashatsi abigaragaza ,Mazutu irimo ibice bibiri by’ingenzi,ibyo bice ni ibi bikurirkira :

Mazutu ikomoka ku bimera

Imwe mu modoka zo mu Rwanda zikoresha mazutu ikomoka ku bimera
Nk’uko amateka abigaragaza ,Mazutu ikomoka ku bimera yavumbuwe n’umugabo witwa RUDOLPH Diesel w’Umudage,wari makanika w’inzobere muri icyo gihe,akaba yarayivumbuye mu w’1880.Mbere yuko avumbura iyo Mazutu ikomoka ku bihingwa,yabanje gushyira ahagaragara Moteri ikoreshwa na Mazutu nyirizina,akaba ariyo mpamvu kugeza iki gihe imodoka zifite Moteri inywa Mazutu bazitirira uwo mugabo (Moteri ya Diesel) .Nyuma y’aho Rudolph apfiriye ,uwitwa HENRY Ford nawe wemeraga cyane ibitekerezo bya Rudolph Diesel ,ashyiraho ake ! Ashyiraho uburyo buhagije bwo gukora iyo Mazutu ku bwinshi,ndetse akora Moteri nyinshi zikoresha iyo Mazutu.Iyo Mazutu yakomeje gukora kugeza bayirekeye ,hamaze kuboneka ibikomoka kuri Peterori bihagije.

Mazutu y’ibikomoka kuri Peterori

Nk’uko amateka abigaragaza ,Mazutu y’ibikomoka kuri Peterori yashyizwe ahagaragara mu w’1920.Ikigera ku isoko yahise ihigika Mazutu ikorwa mu bimera,kubera ko amasosiyeti akora ibikomoka kuri Peterori yari amaze kuba menshi na Peterori imaze kugera ku isoko ihagije.Ayo Masosiyeti yahise agabanya ibiciro ,maze Mazutu ikomoka ku bimera isigara ihenze cyane.Nguko uko abantu bose bahise bayivaho maze bayoboka ibikomoka kuri Peterori.

Uko ubushakashatsi kuri Mazutu buhagaze kugeza ubu

Rudolph Diesel wavumbuye Mazutu ikorwa mu bihingwa ndetse na moteri ikoreshwa nayo
Aho bimaze kugaragarira ko, ibikomoka kuri Peterori byose ndetse na Mazutu irimo,byangiza ikirere ndetse n’ibidukikije muri rusange,abashakashatsi basubiye ku ka Rudolph Diesel.Maze bashakashaka bivuye inyuma uburyo bakemura icyo kibazo bongera gukoresha iyo Mazutu ikomoka ku bimera.Ubushakashatsi bw’izo nzobere mu butabire ,bwagaragaje ko ,ibimera cyangwa se ibihingwa byose bishobora kuvamo amavuta byose bishobora kuvamo Mazutu,ariyo bita ‘’Mazutu ikomoka ku bimera(Biodiesel )’’, ibyo bihingwa twavuga nk’:Ibiti bivamo amamesa(Ibigazi ) cyangwa se amamesa nyirizina,amavuta muri Molinga,amavuta y’ibigori,amavuta ya Soya, ndetse n’ibindi bihingwa tutarondoye bishobora kuvamo amavuta.Hakabaho n’ikindi gihingwa cyamamaye cyane ku isi mu kuvamo Mazutu cyitwa ‘’JATROPHA’’ (IKIVURAHINDA)Iki gihingwa gifite icyo gitandukaniyeho n’ibindi bimera bibasha kuvamo Mazutu,kuko cyo ntikiribwa, yaba abantu cyangwa se amatungo, akaba ariyo mpamvu abo bashakashatsi bibanda ku kukwamamaza icyo gihingwa ngo abe aricyo kibandwaho mu kukibyaza Mazutu .Kuko ibindi bihingwa ari nkenerwa cyane mu mirire n’imibereho y’abatuye isi muri rusange,cyane cyane amavuta abikomokaho.Ubwo ni ukuvuga ko baramutse babyibanzeho cyane mu kubikoramo Mazutu ,abaturage bazahura n’ikibazo mu mibereho yabo ya buri munsi cyane cyane mu mirire.Ubushakashatsi buracyakomeje ,hashakashakwa ibindi bimera byavamo Mazutu ariko bitaribwa n’abantu cyangwa se amatungo,kugirango barusheho kubungabunga ubuzima bw’abatuye isi kimwe n’ibibatunga,dore ko barushaho kwiyongera ijoro n’umunsi.Umwihariko w’iyo mazutu nuko itangiza Moteri, bityo ikaramba,nta n’urwokotsi rwinshi ivumura nk’urwo kuri mazutu ikomoka kuri Peterori kandi byagaragaye ko uwo mwotsi wangiza umwuka duhumeka bityo n’ibihaha bikangirika,bikaba byaragaragaye ko Moteri inywa iyo nta busaku igira. Umwihariko wa Mazutu ikomoka ku bihingwa,nuko itubuka kugeza ku nshuro 3 ugereranyije na Mazutu ikomoka kuri Peterori .

U Rwanda na Mazutu ikomoka ku bimera (Biodiesel )

Igihugu cy’u Rwanda nacyo ntabwo cyasigaye mu kwihatira kwita ku kirere no kubungabunga ibidukikije.Ntirwanasigaye kandi mu bushakashatsi bwa Mazutu ikorwa mu bimera.Kubw’izo mpamvu,Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakshatsi ku bumenyi n’ikoranabuhanga (I.R.S.T ) mu w’2007 cyatangiye gushyira ahagaraga ubushakashatsi bwacyo ku buhanga n’uburyo buhamye bwo kubyaza Mazutu ibimera Nyamavuta biboneka mu gihugu cy’u Rwanda n’ibihugu duturanye.Bakaba barashyize ahagaragara Mazutu ikomoka ku Mamesa ,Soyan’ibindi bimera Nyamavuta.Icyo kigo cyagaragaje ko ,Mazutu ishobora kuva no mu bibuto bya Avoka,imbuto za Marakuja,ibinure by’inyamaswa,ibisigazwa by’ibikoreshwa mu Mahoteri,ibisigazwa bya Gaz Metane n’ibindi. IRST Kandi ,yihatiye gushakashaka byimazeyo uko igihingwa cya JATROPHA (IKIVURAHINDA)cyakwitabirwa guhingwa mu Rwanda ,kugirango natwe twihaze kuri iyo Mazutu ikomoka ku bihingwa,dore ko iva muri Peterori isigaye yarabaye ingume ku isi ndetse no mu Rwanda.Ubushakashatsi bugaragaza ko icyo gihingwa cya JATROPHA cyera cyane mu butaka bushyuha ndetse no mu butayu .Kuko gifite umwihariko wacyo wo kwihanganira izuba n ‘ubutaka bw’akara ndetse no kubika amazi igihe kirekire.Ubwo bushakashatsi bukaba bunerekana ko ntaho icyo gihingwa kitakwera mu Rwanda ,cyane cyane mu misozi migufi n’iciriritse.Kikaba cyera kandi ,mu butaka budashobora kweramo ibindi bihingwa,ibibabi byayo iyo biguye hasi bibera ibindi bihingwa ifumbire,bishobora kandi kuvangwa n’indi myaka kuko bitayibangamira,kandi kikayibera ifumbire.Bikaba byaragaragaye ko ishobora kuzaba ihendutse ugereranyije n’iyo dutumiza mu mahanga ,kuko ibiyikorwamo bizaba biboneka mu gihugu binahahingwa.Aha bikaba bigaragara ko igisubizo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peterori cyaba kigiye kubonerwa umuti wa burundu.