Nyamagabe

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Nyamagabe.png
Akarere ka Nyamagabe kari mu ntara y'amajyepfo, kari hagati y'ibyahoze ari intara za Butare na Cyangugu zo mu majyepfo y'iburasirazuba, aka karere kakaba kari mu cyahoze ari intara ya Gikongoro.

Akarere kakaba kanagizwe n'igice cy'ishyamba kimeza rya Nyungwe, ishyamba rikurura cyane ba mukerarugendo baturutse impande z'isi baje kureba inkende n'andi moko y'inyamaswa. Akarere ka Nyamagabe kagizwe n'imirenge 17: Buruhukiro, Cyanika, Gatare, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe, Kitabi, Mbazi, Mugano, Musange, Musebeya, Mushubi, Nkomane, Gasaka, Tare na Uwinkingi.

Ubuzima

Akarere ka Nyamagabe gafite ibigo nderabuzima cumi na bine, n'ibitaro bibiri. Hari ibitato bya Kigeme n'Ibitaro bya Kaduha. Ibigo nderabuzima ni ibi bikurikira : Rugege, Musebeya, Cyanika, Kitabi, Ngara, Kibumbwe, Mbuga, Kaduha, Jenda, Nyamagabe, Nyarusiza, Kigeme, Mushubi, Nyarwungo. Kimwe n'ahandi mu Gihugu, mu Karere ka Nyamagabe, hagaragara indwara z'Ibyorezo nka SIDA, Igituntu na Malariya, ariko abaganga n'abandi bakozi bo mubuzima babishinzwe, bagerageza kubirwanya, hakoreshejwe inyigisho zihagije mu baturage.

Uburezi

Uburezi mu karere ka Nyamagabe butangirira mu mashuri y'incuke, amashuri abanza, n'ayisumbuye. Hari n'ibigo byigisha gusoma no kwandika. Ibigo byo guhungura abakozi byo n'amashuri makuru ntabihari. Akarere ka Nyamagabe gafite ibigo by'amashuri abanza 220 ibyinshi muri byo byashyizweho n'abikorera ku giti kyabo n'ababyeyi. Abanyeshuli bo mashuri abanza mu karere agera kuri 7,286 harimo abahungu bagera kuri 3,571 naho abakobwa ni 3,715. Abana batangira kwiga bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu. Ikigereranyo ky'umubare w'abana kumwarimu n'abanyeshuri 33 kumwarimu umwe . Abanyeshuri biga amezi 9 ku mwaka agabanyijemo ibihembwe bitatu. Abarimu bagera kuri 263, abagabo ni 53 naho abagore ni 210 bose babyigiye. Abenshi muri bo bahembwa n'ababyeyi. Amashuri amwe agiye acumbitse mu mazu y'amatorero cyangwa amazu y'abikorera. Nta mazi meza cyangwa amashanyarazi ndetse n'ubwiherero buhari bumeze nabi Nubwo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe n'ababyeyi bafatanyije kugirango bateze imbere uburezi mu mashuri abanza bitewe n'ibibazo byinshi harimo kubura ibikoresho, imfasha nyigisho zidahagije, n'amazu adahagije cyangwa ashaje, nta mashanyarazi, nta nteganyanyigisho, n'abarimu baminuje bahari nta n'agahimbazamusyi bahabwa. Ariko ntabwo biduca intege, ahubwo duhora dushakisha icyatuma uburezi burushaho kuba bwiza, bugatanga umusaruro ugera ku ntego tuba twihaye.

Ubuhinzi

Ibuhinzi bumaze kugira uruhare runini mu muco w'akarere ka Nyamagabe ku bwitange bw'abakozi, ubuzima bw'abantu bwaragaburiwe kumara igihe kinini uko ibisekuruza byagiye bisimburwa. Ubuhinzi bwa Nyamagabe uko buhagaze ubu naho bugana bicyeneye ko icyambere, kwongera ibikorwa biteza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Ibi bizagerwaho hitawe gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, gukoresha neza ubutaka n'amazi, kuzamura amasoko y'ibihingwa n'ibiva mu bworozi, nokwongera ubushakashatsi. Guhinga ibiribwa by'imyaka nibyo byibanze mu karere kumara igihe kirekire. Ku byiyo mpanvu, ubwo hari ingufu zirimo gushirwaho kugira ngo akarere katibanda ku buhinzi gusa hitabwa noku nzego zinganda na serivisi, gutera imbere mu buhinzi muri rusange nakyanekyane guhinga ibiribwa nibyo akarere kakibanzeho. Kugeza ubu, umubare mukyeya w'ibihingwa washizwe ahagaragara, bifashijwemo n'ubushakashatsi, kugira ngo hamenyekane igihingwa kijanye naho aka karere kacu gahererey, n'ubutaka bwako.

Hifashishijwe