Nyamasheke

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Nyamasheke
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tugize Intara y’ i Burengerazuba ahagana mu majyepfo y’ iyi ntara mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu.

Ubuzima

Akarere ka Nyamasheke gafite amavuriro 2 (Bushenge, Kibogora), n’Ibigo Nderabuzima bijyera kuri 16 aribyo :Kibogora, Ruheru, Nyamasheke, Gatare, Hanika , Yove, Karambi , Kamonyi, Karengera, Kibingo, Bushenge, Mukoma, Muyange, Mwezi, Gisakura,Rangira. Gafite Ibikoresho bidahajyije nk’Ibigo nderabuzima bifite Ibitanda 323 na 320 biri mu mavuriro.

Akarere ka nyamasheke kandi Kafashije abaturage kugirango babashe kwivuza kuburyo buboroheye nka (mutuelle de sante).

Ubuhinzi

Ubukungu bw'akarere ka Nyamasheke bushingiye ahanini ku buhinzi .Ibihingwa byibandwaho cyane cyane harimo :Ibishyimbo, Ibijumba, Imyumbati, Amashaza, soya, Ubunyobwa,Amasaka, Ibirayi , naho ibyerekeranye n’imbuto hahingwa avoka ,imyembe ,amatunda…..Ubu hatangiye gahunda yo guteza imbere igihingwa cy'urutoki.Ibihingwa bya kawa n'icyayi birahiganje.

Ibyo byose bikorerwa mu ma koperative kugirango haboneke umusaruro uhagije hakanasagurirwa amasoko. Uko Akarere kagenda gatera imbere niko n'amakoperative ari mu Karere abona umusaruro mwinshi. Umusaruro w’Ibitoke ungana na tones 235.074 ku mwaka . Umusaruro wavuye mu mboga wose ungana na tone 13.810 ku mwaka . Akarere ka nyamasheke kari mu turere dutanga umusaruro uhagije mu Rwanda haba mu buremere n’ubwiza.

Uburezi

Akarere ka Nyamasheke gafite Amashuri y’inshuke agera kuri 100 , ayo mashuri yashinzwe ku bwitange bw’Ababyeyi ,n’Ibigo by'abihaye Imana .Mu karere ka nyamasheke kandi bakenewe byibuze amashuri y’incuke agera nko kuri 588 kugirango buri mudugudu nibura ugire ishuri ry’incuke . Nyamasheke kandi ifite amashuri abanza agera kuri 120, n'ibyumba byo kwigiramo bigera 1. 359,muriyo harimo amashuri adatunganyije neza harimo natunganyije . Abanyeshuri biga mu mashuri abanza harimo abahungu n’abakobwa .Akarere ka Nyamasheke gafite abarimu bagera kuri 1.428; 589 ni abagabo naho 839 ni abagore. Mu karere ka Nyamasheke hari amashuri yisumbuye 30, 10 niyo yujuje ibyangombwa ,18 afite icyiciro rusange.Hari abanyeshuri 10.209 , 5.252 ni abahungu naho 4.967 ni abakobwa.Ayo mashuri afite abarimu bagera 457 , bamwe muri bo bafite impamyabushobozi abandi ntazo.Amashuri menshi yo mu karere ka Nyamasheke gakeneye inyubako zihagije harimo nk'aho kwiherera (toilette),aho kwiyuhagirira (douche), aho kurira(refectoire), …………..

Leta y’U Rwanda yiyemeje gutera inkunga amashuri yisumbuye muri buri murenge kugirango abana babashe kwiga mu buryo buboroheye . Gahunda yo kwigisha abatazi gusoma,kubara no kwandika irakomeje ariko haracyari ikibazo cy’ibikoresho bidahagije, n’ubushobozi buke .Kugeza ubu hari abantu bagera kuri 340 batazi gusoma no kwandika.

Hifashishijwe