Rubavu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere dufite amateka maremare mu miturire,Niyo mpamvu kimwe cy'akabiri cy'abaturage bakagize batuye mu mijyi mito mito,n'imidugudu. Muri bo 71,2% y'abaturage batuye ahantu hamwe, 19,8% batuye ahantu hatandukanye, naho 9% ntabwo umuntu azi uko batuye. Abaturage iyo batuye hamwe nko mu tujyi duto,ibikorwa remezo biroroha  kubibagezaho. Akarere ka Rubavu kagerageza gushyira imbaraga mu guhanga imirimo hakoreshejwe serivisi,ubukorikori,inganda no guteza imbere ubukerarugendo.

Ubukerarugendo

Akarere ka Rubavu gafite ubushobozi gafite mu bukerarugendo gatangiye kubukoresha. Ikiyaga cya Kivu nicyo gikurura cyane ba mukerarugendo mu Karere ka Rubavu kandi ubwo bukerarugendo bukinjiza umusaruro, kandi n'akazi kakaboneka.Uretse ikiyaga cya  Kivu hari na pariki y’ ibirunga nayo ikurura abakerarugendo hakaba n'ishyamba cyimeza rya Gishwati.

Akarere ka Rubavu gafite ama restaurants 126 n'amahoteri 42 harimo naza moteli zose zifite  ibyumba 403 byashoboye kwakira abakiriya 8093 mu mwaka wa 2007. Ugereranije numubare w'ibyumba, n'abakiriya bakiriye muri 2007, usanga hagikenewe ibintu byinshi kugirango bakururre bamukerarugendo.  

Ubuhinzi

Twavuga yuko mu baturage 67.453 batuye Akarere ka Rubavu,muri abangana na 10.602 bari kukigereranyo cya 15,7% badafite ubutaka bwo guhingamo.Ariko tutibagiye ko nubwo hari abadafite aho bahinga hari abakire bakodesha aho guhinga kubatahafite. 23 237 bafite igice cya ha bakodesha, naho 11897 bafite 1 ha bakodesha. Akarere kagerageza gushakira abana ba babyeyi batagira amasambu kwiga imyuga kugirango bategure ejo habo hazaza. Akarere ka Rubavu gafite amatungo magufi n'amaremare,udashyizemo ayo mu mu mibande.Amashyirahamwe yo kurengera abarozi n'agura ibikomoka ku matungo ageze kuri byinshi cyane mu kunoza neza akazi kabo.


Hifashishijwe