Tom Close

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Tom close
Tom close ( Muyombo Thomas) ni umuririmbyi ukomeye w’ umunyarwanda wo mu njyana ya R&B akaba umuhungu wa Karangwa Edward na Dukuze faith Grace,yavukiye muri Uganda i Masindi ku itariki 28 Ukwakira 1986, ni umwana wa kabiri mu bana batatu mu muryango we.

Ubuzima bwa Tom nk’umuhanzi

Tom close nkuko twabibonye haruguru amazina ye nyakuri ni Muyombo Thomas akazina ka "Close" yagakuye ku ishuri aho yigaga afite inshuti ze bari barihaye akazina ka "Close friends" ni muri urwo rwego Muyombo Thomas yaje kongeraho akazina ka Close ku mazina ye.

Tom yatangiye umwuga wo kuririmba yiga mu wa kane w’ amashuri abanza mu mwaka w’ 1995 kuri Don Bosco church kimihurura, muri korari,amaze kujya muri mashuri yisumbuye kuri Kiziguro secondary school yinjiye muri korari ya Kiziguro Anglican church kuva mu 1999 kugeza mu 2001 maze agiye kwiga kuri Lyccé de Kigali muri Bio-chemistry,yagiye muri korari yitwa Prince of Peace choir yo kuri St Etienne Anglican church kugeza mu mwaka wa 2006. kuva afite imyaka 14yatangiye guhimba indirimbo ze. Mu Gushyingo 2007,yasohoye indirimbo ye yambere ku giti cye yise "Mbwira".Kuva mu Gushyingo kugeza muri Gicurasi 2008 yari ari gutegura album ye yise "KUKI" ayishyira ku mugaragaro tariki16 Gicurasi 2008.kugeza ubu tom Close amaze gushyira ku mugaragaro album ebyiri. Tom Close avuga ko kuva akiri umwana yakundaga ibintu bijyanye n’ ubuhanzi nko kuririmba,kubyina gukina filime n’ ibindi Tom Close nk’ umuririmbyi wa R&B akunda abandi bahanzi bagenzi be bo muri Amerika nka Chris Brown na Usher. Tom Close si umuririmbyi gusa ahubwo yandika ibitabo by’ inkuru zishushanyije (Bande dessiné), mubyo amaze kwandika twavuga  :“Inka yanjye”,“Nkunda u Rwanda” ndetse n’ icyo yise “Isuka yanjye”

Tom close amaze gukorana indirimbo n' abahanzi bakomeye muri aka karere nka Weasle na Radio bo muri Good Life nawe abereye umunyamuryango, indirimbo za Tom close zizwiho ahanini kuba zigira amashusho meza cyane.