Uko u Rwanda rwagiye rwaguka

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza,u Rwanda rwabanje kuba isibaniro ry’impugu zisaga kuri 29,buri gihugu kikagira Umwami wacyo n’Ingoma –Ngabe yacyo. Buri gihugu cyagiraga amatwara yacyo ashingiye ku kubumbatira ubusugire bw’igihugu n’abaturage bacyo, bityo ugasanga ibihugu byose bihora birwana ishyaka ryo gutsinda amahanga bihana imbibi.Buri gihugu cyagiraga ikimenyetso ndangamimerere gikesha ukubaho kw’Abaturage bacyo nk’ubukungu bw’igihugu.

Ibindi bihugu (bitari u Rwanda rwa Gasabo ),imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba,hanyuma bakabona aho batura n’aho bahinga.Ni ukuvuga ko Umuryango w’Abakonde aba n’aba iyo wagiraga umwete wo gukonda ishyamba ,nawo wabonaga ubutaka bunini bwo guturamo.Bamara kugwira ,bakarema Igihugu cyabo cy’Ubwoko bwabo n’umuryango wabo bakagira Umwami wabo n’Ingoma –Ngabe yabo.

Ingoma –Ngabe y’u Rwanda rugari rwa Gasabo, niyo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu, ikoresheje uburyo bwo kurwana .Icyo gihe intwaro bitwazaga zari, amacumu, imiheto, imyambi, inkota, ingabo n’ibindi.Bityo uwo muco ukomeza gukwira no mu bindi bihugu utyo.


I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “

Ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga ya kera “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino. Izina “Rwanda” riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole. Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika. Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo”, ngo bavuga gutyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.Kwitwa iryo zina kw’Igihugu cy’I Gasabo,bikaba byaravuye ahanini ku ngufu zakoreshejwe n’Abami b’icyo gihugu mu kucyagura.Aho akaba ari naho havuye inyito yamamaye hose ngo “u Rwanda rugari rwa Gasabo “

Iryo zina ry’u Rwanda ryakomotse kuri RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w’1312 kugeza mu w’1345,ubwo yari atangiye kugaba ibitero byo kwigarurira ibindi bihugu ahereye ku gihugu cy‘ i Gisaka.Umwuzukuru we KIGELI I MUKOBANYA wabayeho ahasaga mu w’1378 kugeza mu w’1411, yagabye igitero mu Bwanacyambwe .Nuko yica Umwami waho witwaga NKUBA YA NYABAKONJO ,niko kuhita KIGALI byo kubereka ko abarushije isumbwe agahita akuraho izina ryabo.Kigali nabyo bivuga “Igihugu cyagutse kikanda impande zose,kikaba kigali” bitewe no kwigarurira ibihugu by’ibituranyi igihugu cy’I Gasabo kikarushaho kwaguka.Kwitwa Kigali ,ntibyakuyeho kuba mu Bwanacyambwe,ariko byakuyeho inyito “Kigali yo mu Bwanacyambwe “ hitwa “Mu Bwanacyambwe bwa Kigali “.Kuva icyo gihe,ndavuga guhera muri icyo kibariro nyine ( ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba ) niho havuye inyito yo kuhita« RWANDA RUGARI RWA GASABO ».

Icyo twavuga aha, tukiri ku mateka ya Kigeli Mukobanya, nuko ariwe Mwami wa mbere wadukanye amatwara yo gutegeka igihugu wenyine nta bigereka.Aha bikaba bigaragara ko we ntawe bigeze bagabana igihugu nk’abandi Bami b’ibihugu by’abaturanyi by’Abahinza n’Abahima ,aho Umwami yagabanyaga igihugu abana be cyangwa se abo bava inda imwe.Kandi n’abandi Bami bamubanjirije,iyo bamaraga gufata ibihugu ntibicaga cyangwa se ngo bambure ubuyobozi abami bene igihugu.Ahubwo babarekeraga igihugu,ahubwo bakajya bazanira amakoro n’amaturo Abami b’I Gasabo.Ariko we yadukanye amatwara yo kubakuraho no kubica ,ibihugu yigaruriye akoherezayo Umutware wo kumutwarira ako Karere.


II. Ibitero byo kwagura Igihugu

Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba; icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu , ni RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w 1312 kugeza mu w’1345 ,igitero cya mbere mu mateka y’ u Rwanda niwe wakigabye ,ubwo yashakaga kwigarurira I Gisaka.Icyo gihe yize ubucakura bwo gushyingira mushiki we ROBWA Umwami KIMENYI MUSAYA wo mu Gisaka,nuko aza kwiyahura kugirango atazabyara Umwami w’I Gisaka akazatsinda u Rwanda.Amaze kwiyahura ,Bwimba nawe ubucakura bwe ntibwamuhira,I Gisaka gitera u Rwanda ,ingabo z’aho ziba zimucuze inkumbi.Uwo akaba ari nawe Mwami wa mbere uzwi mu Mateka y’ u Rwanda kubera ibikorwa nk’ibyo yakoze. Umwami w’i Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu wa I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe n’ingabo z’i Gisaka. Bavuga ko bimaze kuba ngo uwo Robwa yaba yarisekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka. Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma nyiginya.

U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye : Ingoma y’ I Gisaka, Ingoma y’i Ndorwa n’iy’Ubugesera.Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo bitari ibyo gutinywa, ibyo bihugu ni U Buriza n’ u Bwanacyambwe


Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyambwe, mu Buganza, mu Busarasi, mu Buriza, no mu Busigi. Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga, ingoma zo mu Gisaka n’izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza, mu Buriza no mu Bwanacyambwe.Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n’I Gisaka n’I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.Dore uko amateka y’ibitero byo kwagura igihugu akurikirana.


Igitero kigaruriye u Buriza

Nyuma y’aho Ruganzu I Bwimba abimburiye Abami b’u Rwanda gutera ibitero byo kwagura igihugu, hakurikiyeho CYILIMA I RUGWE ,niwe wateye igitero kibasiye Ingoma y’U Buriza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera bo mu bwoko bw’Abasinga.Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ U BUMBOGO bwahoze bwitwa u BUSARASI (muri Komini Musasa,Rushashi na Tare ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Rulindo.Cyari kigizwe na none n’UBURIZA nyirizina (muri Komini Rutongo ,Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Rulindo . Umurwa Mukuru w’u Buriza wari Nyamitanga ho kuri Jari

Icyo gitero kibasiye cyane Umwami w’U Buriza MUGINA, nuko Rugwe ashirwa amucuze inkumbi. Ingabe yabo BUSHIZIMBEHO Abanyarwanda barayinyaga.Ingoma y’uBuriza izima ityo, abatware n’abaturage b’izo mpugu bayoboka ubami bw’I Gasabo.Icyo gitero kikaba cyaraba ye mu Cyi cyo mu w’1345. Aha akaba ari naho havuye imvugo igira iti :“U BURIZA BWA GASABO “ kuko ariyo mfura mu bihugu Ingoma y’I Gasabo yigaruriye bwa mbere.


Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe

Igitero kibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe cyagabwe na KIGELI I MUKOBANYA ahasaga mu w’ 1378 .Ingoma y’U Bwanacyambwe nayo yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’Uburiza .Ni ukuvuga ko nacyo cyayoborwaga n’Abasinga.Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ UBWANACYAMBWE nyirizina (muri Komini Nyarugenge,Rubungo na Kanombe ho muri Kigali ).Ubu ni mu Turere twa Nyarugenge,Gasabo na Kicukiro .Cyari kigizwe na none n’UBUGANZA bw’epfo (muri Komini Murambi ,Muhazi,Mukarange na ,Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali ).Ubu ni mu Turere twa Rwamagana,Kayonza na Gatsibo .Icyo gitero cyagabwe na MUKOBANYA cyanesheje umwami w’Ubwanacyambwe NKUBA YA NYABAKONJOahungira I Bugufi amaze kuneshwa.Nyuma Ingoma-Ngabe y’U Bwanacyambwe KAMUHAGAMA nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya.Ingoma y’Abongera yazimye burundu.Muri iyo myaka ninaho habaye igitero cya mbere cy’Abanyoro (Bwari ubwami buherereye mu burengerazuba bw’amajyepfo bwa Uganda ),cyaje gukurikirwa n’igitero cya kabiri cy’Abanyoro ,ari nacyo cyatumye umuhungu we Mibambwe I ahunga.


Itsindwa rya Nduga

U Rwanda rumaze kwigarurira u Buriza n’u Bwanacyambwe ,bwari busigaranye ibihugu 4 by’ibituranyi bikomeye bihangayikishije Ingoma –Nyiginya y’I Gasabo ,muri ibyo bihugu harimo Ingoma ya Nduga yari iherereye mu burengarazuba bw’Ingoma y’I Gasabo ,wambutse uruzi rwa Nyabarongo . Ubwami bwa Nduga bwari ubw’ Ababanda , niyo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda.Ingoma –Ngabe yabo yari “NYABIHINDA “.Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo ha mbere.Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye(Muhanga,Kamonyi,Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu,Shyanda ,Ntyazo na Muyira ho muri Butare( mu Karere ka Nyanza n’ agace gato ka Huye ).Kugirango Umwami w’u Rwanda yigarurire igihugu gikomeye gityo habaye ubucakura bwo mu rwego rwo hejuru.Dore uko byagenze

MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I amaze kwima ingoma ahasaga mu w’1411 kugeza mu w’1444, yihatiye kwigaruria Nduga y’Ababanda iranga imubera ibamba.Bigera naho Nduga igaba ibitero byambuka Nyabarongo .MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO wategekaga Nduga amaze kunanirana ,Mibambwe I yigiriye inama yo kugirana nawe imimaro (amasezerano yo kutarwana ),biremezwa Mashira ahamya ubwami bwa Nduga.Nyuma yaho imishyikirano yarakomeye,haziraho no gushyingirana.Nuko Mashira arongora NYIRANTORWA umukobwa wa Mibambwe I ,naho Mibambwe I arongora BWIZA bwa Mashira budashira irora n’irongorwa (icyo nicyo cyari igisingizo cye ) ndetse na GAHINDIRO ka Mibambwe I arongora NYANKERI ya Mashira (Babaye abasanzire na se ).

Nyuma y’ubwo busabane buvanzemo n’amayeri ya Politiki ,niho hadutse igitero cya kabiri cy’Abanyoro.Mibambwe I yagerageje kwitabaza UBugesera Gisaka na Nduga,ibyo bihugu byanga kumutabara.Nuko Mibambwe abonye ko asumbirijwe ,kandi u Rwanda rwe rumaze gusibama ,ahitamo guhunga,ahungana n’ingabo ,abaturage ndetse n’amatungo,berekeza I Bushi (Bukavu y’ubu ).Ubwo Abanyoro bateye n’I Gisaka ,ariko ntibyakomera ,batera u Bugesera ,umwami SANGANO w’u Bugesera arahagwa.Bakurikiranye Mibambwe ,ariko bagenda intage ,udusigisigi twabo dutura mu majyepfo y’I Nduga .

Mibambwe I n’Abanyarwanda baza kumva ko CWA I ,umwami w’Abanyoro yapfuye,barahuguka.Mu ihunguka rye Mibambwe yagiye asubira mu maraso ye igihe yahungaga,ajya kwagira Sebukwe akaba n’umukwe we Mashira wari utuye I Nyanza muri icyo gihe.Mashira rero yaje gusanganira Sebukwe ntacyo yikeka,arazimana.Igihe kigeze hagati ,baramufata Mibambwe I aramwica ,afatanyije na MUNYANA wavaga inda imwe na Mashira kwa se wabo,amutsinda aho ngaho I Nyanza.Ibyo kwa Mashira birarimbuka ,Nduga itsindwa itsinzwe noneho.


3.1. Ibyatumye Nduga itsindwa


Ukwirara hamwe n'ikizere ngo kiraza amasinde. Mu by'ukuri bivanze n'ubupfayongo. Dore nawe, Mashira ntiyari abuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana, mu gihe Mibambwe I hamwe n'abagaragu be (ngo abenshi bari Abasinga) bo bari bagamije politiki, iyi idatinya kwigarurira ibihugu. Ubugambanyi bwa Munyanya. Munyanya yavaga indimwe na Mashira mwa se wabo; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira.


3.2. Inkurikizi ku itsindwa rya Nduga


Inkurikizi z’itsindwa rya Nduga ni intambwe ikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi duhugu. Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufututse, bukomeye.

Abanyanduga bakomeje gushyamirana n'abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu bitongero by'imihango bagerageje kunga Nduga n'abayigaruriye bavuga ngo: "tuza... nk'inono y'Abasindi na Kibanda". Ni ukuvuga ngo: worohe nk'ifu y'inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y'Ababanda. Mu by'ukuri ngo no mu by'1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana n'Abanyiginya. Naho incyuro z'Abanyiginya ari hamwe n'Abasinga zigaragarira mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w'umubanda.

Hari Ababanda benshi batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y'u Rwanda n'ahandi. Hari abimukanye amazina y'aho baturutse: Marangara (muri Komini Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri (Gikongoro).

Nduga yabaye umutima w'u Rwanda rw'Abanyiginya, abami barahikunze baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z'u Rwanda rw'icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n'Abanyenduga

Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo, baramuterekereye, bararimba bamushyira mu mubare w'imandwa. Nyamara ngo yaba yari igihangange gishishikajwe no kwagura igihugu no kugitegeka neza.

U Bwanacyambwe bwigaruriwe n'Abagesera b’Abazirankende, Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy'abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi. Icyo gihe cyose, urubibi rw'i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n'uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y'u Bwanacyambwe. Byageza n'aho umwami w'i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b'u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera (mu by'1770).


3.3.Inkurikizi, nyuma y’ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro


Yuhi II Gahima bakunze kumuranga bamusingiza ngo : “Yuhi ryo mu Karambo ka Rukore” (aho ni mu Busigi, hakurya ya Rulindo). Bavuga ko se Mibambwe I wari utuye i Remera ryo mu Buriza hateganye n’u Busigi ari ho, yari atungiye Shetsa umugore we w’inkundwakazi, yageze aho akajya mu Karambo ka Rukore, akarongora Matama ya Bigega ariko rwihishwa. Nibwo Matama uwo abyaye Gahima wabaye Yuhi II. YUHI II GAHIMA mwene Mibambwe I na MATAMA YA BIGEGA , wategetse ahasaga mu w’1444 kugeza mu w’1477, yatangiye ashimangira ubutegetsi bwa Se mu Nduga yari asize yigaruriye.Hanyuma yatangiye kugaba ibitero byo kunyaga inka n’abagore mu burengerazuba bw’u Rwanda agera I Nzaratsi mu Nyantango na Bwishaza ndetse no mu Rusenyi ho mu Karere ka Karongi.Aho hose ariko bara murwanyije ntiyahamara kabiri .Mu burasirazuba yateye u Buganza bwa Ruguruhafi yo mu Mubari ho mu Ngoma y’I Gisaka ,mu majyepfo atera u Bungwe ,ariko ntibyamuhira.

Yuhi II Gahima amaze gutanga ,abana be barwanira ingoma ,banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se ahasaga mu w’1477 kugeza mu w’1510.U Rwanda rucikamo ibice bibiri :Igikomangoma JURU ,yigarurira igice cyi hakuno ya Nyabarongo ( u Buriza ),naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro .Juru amaze gupfa ,Igikomangoma BAMARA ashaka gusimbura mukuru we Juru .Kugirango abigereho ,yiyemeza gutatira abavandimwe,yitabaza Nsibura Nyebunga umwami w’Umushi wari umaze kwigarurira Ijwi.Ndahiro Cyamatare ,yagize amakenga akomeye cyane ,ahita afata Igikomangoma NDOLI wagombaga gusimbura se ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge NYABUNYANA wabaga I Karagwe .Kugirango hato umuryango we utazashira ,u Rwanda rukabura Umwami.

Nsibura Nyebunga atera uRwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira ( ubu ni mu Karere ka Ngororero ) Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira,Ingoma –Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga .Ubwo u Rwanda rwasaga n’urugiye kuzima ,ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma .

Mu gihe u Rwanda rwari rugeze aharindimuka ,uwitwa KAVUNA KARYANKUNA yemeye kwitangira igihugu ,agenda ararika abantu b’ingenzi bari hirya no hino bamufasha kujya gushaka uwakura uRwanda ahabi.Aza kugera iKaragwe ,atekerereza Ndoli aho abundiye (Guhunga k’umwami byitwa kubunda ) uko u Rwanda rwononekaye,amubwira ko hari abiteguye kumwakira.Ubwo Ndoli yarabundutse (guhunguka k’Umwami ) yambuka Akagera,ariko asiga abwiye Abasare ngo ntibambutse Kavuna wari wasigaye inyuma.Ni naho havuye Insigamigani ngo :”Yarushye uwa Kavuna “Kuko yaruhiye igihugu ,ariko Ndoli amuhemukira atyo.Ndoli araza yima ingoma y’ I Rwanda ,afata izina rya Ruganzu II Ndoli.


Ibitero bya Ruganzu II Ndoli

RUGANZU II NDOLI, abundutse akigera i Rwanda, yahise akomeza ingoma ye y’ubwami.Ku Ngoma ye yihutiye kwihimura ku bihugu byazengereje u Rwanda kugeza ubwo bibundishije umwami warwo.Ndoli yabaye umwami w’ikirangirire mu mateka y’ u Rwanda, akaba ari nawe Mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi byo kwagura igihugu.

Ruganzu yari afite ingabo zitwa « IBISUMIZI  »Wari umutwe w’ingabo ze, zari intwari zikabije kurwana, ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi.Dore Itonde ry’ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :


4.1. Igitero cyatsinze u Bunyabungo


Igitero cya mbere cya Ndoli yakigabye mu Buyabungo bwa Ntsibura Nyebuga (Bukavu y’ubu) wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare .Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya U Bunyabungo akabugusha ruhabo.Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha.Icyo gihe yica Nsibura Nyebunga umwami w’u Bunyabungo yihimura atyo.


4.2. Igitero cyatsinze u Bugara


Ruganzu Ndoli arakomeza atera NZIRA YA MURAMIRA Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro, nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama, cyigaruriye u Bugara. Ingoma ya BUGARA yategekwaga n’Abami b’Abacyaba,Icyo gihe anyaga Ingabe yabo RUGARA Ingoma ya BUGARA yategekwaga n’Abami b’Abacyaba.Icyo gihugu kikabumba ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru byo mu Ruhengeri ).Ubu ni mu Karere ka Burera.Kigashora muri Mukungwa na Base (muri Komini Kigombe,Nyakinama na Nyamutera ).Ubu ni mu Karere ka Musanze.Kikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero no mu Bufumbira.Muri utwo turere harimo akagiye mu Gihugu cy’Ubugande.


4.3. Igitero cyatsinze u Buhoma


Ruganzu Ndoli ntiyigeze agoheka na mba ! yarakomeje atera ibihugu bituranye n’u Bugara yari amaze kwigarurira.Ntiyatingiganyije ahera ku Ngoma y’u Buhoma Abami b’icyo gihugu ni Ababanda b’Abahinza. Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke).Ako gahugu ntikanamugoye kuk kari na gato cyane,icyo gihe agahindura umusaka ,anyaga inka ,abagore n’abana. Ingoma –ngabe yabo NKANDAGIYABAGOME ,arayinyaga. Ingoma y’u Buhoma izima ityo


4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya

Ruganzu Ndoli arakomeza atera n’u Bukonya .Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Babarizwaga muri Komini Gatonde ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) ari naho hari umurwa mukuru wabo.Aho ho hakaba harabaye isibaniro kubera ko Ingabo z’u Buhoma zari zahungiye muri icyo gihugu, zifasha iza Bukonya .Ingabo za Ndoli ziranga zirabahashya, igihugu gihinduka amatongo. Ingoma –ngabe zabo RUBUGA na RUVUGAMAHAME nazo barazinyaga .Ingoma y’u Bukonya izima ityo.


4.5. Indunduro y’ Ingoma ya Kibali


Ubusanzwe Ingoma ya Kibali yabarizwaga muri Komini Nyarutovu ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) umurwa mukuru wabo wari I Gihinga cya Nyarutovu .Umwami w’Ingoma ya Kibali, GAKERI ka MUKEMBA amaze kumva ko Ruganzu Ndoli yazengereje ibihugu by’ibituranyi, we yiyemeje kwitanga kuko igihugu cye cyari gito gifite n’amaboko make ku buryo kitari guhangana n’Inkuke nka Ndoli.Ikindi yashakaga kurwanho ni abaturage b’igihugu cye ,kugirango badatwarwaho iminyago ,bakazagirwa abacakara imyaka myinshi,kuko we byagaragaraga ko amaze gusaza. Icyo gihe yize ubucakura bwo gusanganira Ruganzu azanye n’Ingabo ze, ahita amugaragariza ko aje kumufasha gutsinda Ingoma y’u Bukonya.Urugamba rwararemye koko Ingoma y’u Bukonya iratsindwa.

Ibyo gutsinda u Bukonya birangiye ,Gakeri ka Mukemba umwami wa Kibali yigira inama y’ingenzi,asaba Ruganzu Ndoli umwami w’u Rwanda ko bagirana imimaro ,icyo gihe Ruganzu ntiyazuyaza arabyemera.Gakeli ka Mukemba agiye gutanga ,yatanze itegeko -hame ko Umuhungu we MUTAJABUKWA wari ugiye kumusimbura ku Ngoma ,agomba kuyoboka Ruganzu ,nta yandi mananiza.Mutajabukwa nawe yumvira inama za se agira amakenga cyane kuko nawe yari mu ngabo zashyize mu bikorwa amayeri ya Se yo kujya gufasha Ruganzu gutsinda Abakonya,nuko ayoboka Ruganzu,nawe amuha Ubutware bwo gutwara Kibari yose ,areka icyubahiro cy’u bwami.Ingoma ya Kibali nayo isenyuka ityo.

Inkurikizi yabayeho ,nuko Abanyakibali bose bishimiye ubutegetsi bwa Ruganzu,nabo babuyoboka bivuye inyuma,kuko Umwami wabo yari yabibakanguriye. MUTAJABUKWA nawe acengera ubutegetsi bwa Ruganzu cyane ku buryo yabaye inkoramutima ye yo mu Rwego rwo hejuru.KuNgoma zakurikiyeho Umwuzukuru wa Ruganzu Ndoli ariwe Kigeli II Nyamuheshera, yabagororeye ko Abakobwa babo (ABEGAKAZI ) aribo bagomba kuzajya bavamo Abagabekazi.Iryo tegeko rirahama kugeza ku ndunduro y’I ngoma ya cyami.

4.6. Igitero cyatsinze u Bunyambilili


Ruganzu Ndoli ntiyagohetse yigarurira u Bunyambiriri bwa GISURERE cy’i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara) Ingoma y’u Bunyambiriri nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bw’u Bunyambiriri bwari buherereye muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe) Ndetse no mu Karere k’Itabire ho ku Kibuye (ubuni mu karere ka Karongi). Amaze gutsinda u Bunyamblili agerekaho n’u Bwanamukari bwo muri Butare ,yica Nyakarashi w’i Zivu ho muri Komini Shyanda( ubu ni mu Karere ka Gisagara ) yica na Mpandahande w’i Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru y’u Rwanda,arakomeza atera Nyaruzi Umwami w’i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara ). Ingoma-Ngabe yabo “NKUNZURWANDA » barayinyaga, Ingoma y’Abarenge izima ityo.


4.7. Igitero cyatsinze u Bugoyi


Ruganzu Ndoli ntiyanyurwa, yogoga imanga n’impinga z’u Rutsiro, yigarurira u Bugoyi, Abami b’icyo gihugu bari Ababanda.Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu). Icyo NYAMWISHYURA. Icyo gihe anyaga Ingoma-ngabe yabo NYAMWISHYURA. Ingoma y’u Bugoyi nayo izima ityo.


4.8. Igitero cyatsinze u Bwishaza


Ruganzu Ndoli agaba igitero simusiga atera Budaha n’u Bwishaza bw’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo .Abami b’icyo gihugu bari Abasinga. Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo .Bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo .Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye. Bakunze kuvuga ko Ingoma y’Ubudaha n’Ubwishaza yari nini cyane,igizwe na Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye (mu Turere twa Nyabihu,Rutsiro,Karongi, na Ngororero) Mu zindi ntara twavuga,izo muri Cyangugu arizo BIRU (Komini Gafunzo na Cyimbogo )mu karere ka Nyamasheke,CYESHA (Komini kirambo ) mu karere ka Karongi.Mu majyaruguru ,hari BWITO,BYAHI ,na KARUMONGI muri KONGO.Icyo gihe Ndoli yica JENI RYA RURENGE Umwami waho ,anyaga ingabe yabo MPATSIBIHUGU. Ntiyatuza, arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw’u Bugara. ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu , agatsinda izina niryo muntu !


Igitero kigaruriye u Bungwe

Igihugu cy’u Bungwe cyategekwaga n’Abenengwe.U Bungwe cyari igihugu kibumbye u BUSANZA bw’amajyepfo (Komini Maraba,Mbazi ,Ruhashya,Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare).ubu akaba ari mu Karere ka Huye.U BUFUNDU (Komini Kinyamakara,Nyamagabe,Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro).Ubu akaba ari mu Karere Ka Nyamagabe.Ingoma yabo yageraga n’I NYARUGURU (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare naMubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro ).ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.Yageraga kandi n’aho bitaga BASHUMBA-NYAKARE (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare ).Ubu ni mu Karere ka Gisagara.N’intara y’ u BUYENZI (komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro ).Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.

Umwami wariho ubwo Ingoma Nyiginya y’ I Gasabo yadukaga yitwaga RWAMBA.Akaba yari atuye muri Nyakizu ni ukuvuga mu Karere ka Gisagara.Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma Nyiginya ni SAMUKENDE, umugabo wa NYAGAKECURU wo mu Bisi bya Huye

Igitero kibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na MUTARA I NSORO II SEMUGESHI I (Muyenzi) wimye I Gasabo ahasaga mu w’1543 kugeza mu w’1576,wari Umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, nuko yica umwami waho RUBUGA RWA SAMUKENDE, bica na nyina BENGINZAGE ariwe “Nyagakecuru “Banyaga n’Ingabe yabo “NYAMIBANDE”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “RWUMA”.Nuko ingoma y’Abenengwe izima ityo.



Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera

KIGELI II NYAMUHESHERA niwe Mwami wasimbuye se Mutara Semugeshi ku ngoma, akaba yarimye ingoma ahasaga mu w’1576 kugeza mu w’1609.Nyamuheshera azwiho amateka menshi yuko ariwe wasizeho amahame n’umurongo ngenderwaho w’iyimika-Bami n’Abagabekazi babo, anashyiraho n’amahame y’ubiru abandi bami bamubanjirije batigeze bagenderaho.Dore itonde ry’ibihugu Nyamuheshera yigaruriye.

6.1. Igitero cyatsinze u Bukunzi


Kigeli II Nyamuheshera amaze kwima ingoma ya se Semugeshi ,yabanje gushimangira ubutegetsi bwe mu bighugu se yigaruriye ,cyane cyane igihugu cy’u Bungwe.Nyuma yaho nibwo afashe icyemezo cyo gutera ibihugu byari ku nkiko z’u Bungwe ,U Bukunzi aba ariwo aheraho.Ubusanzwe Ingoma y’ u Bukunzi nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke ).Ingoma –Ngabe yabo yari “NYAMUGANZA “Nyamuheshera amaze gutera igitero cyo kwigarurira u Bukunzi ,yarahatsinse ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase,ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wabo ,ariko igice kimwe cy’amakoro y’ I Bwami kikajya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda.Abami bakurikiye Nyamuheshera nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko .

Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje, bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga,kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu w’1923.Ababirigi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy’abasirikare mu w’1924 na 1925.

NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugeza mu w’1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko, maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda.Nibwo bahagabira uwitwa RWAGATARAKA aba Umutware waho.Ingoma ya Bukunzi izima ityo.

6.2. Igitero cyatsinze u Busozo


Ingoma ya Busozo nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Igihugu cya Busozo nacyo cyari muri Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Nyakabuye (Agace gato ko mu Karere ka Nyamasheke).Nabwo bigaruriwe na Kigeri III Nyamuheshera nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenje mu bwami bwa Bukunzi.Icyo gihugu nacyo cyari icy’Abavubyi, umwami uherutse w’u Busozo ni RUHINGA II.Yazunguye se NYUNDO watanze mu w’1904.

U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa n’Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n’ibya Bukunzi ,ni ukuvuga mu w’1925 kugeza mu w’1926.Ubwo RUHINGA ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi,ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho.Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.

6.3. Igitero cyatsinze u Burera

Kigeli II Nyamuheshera yakomeje gukaza umurego agaba n’ ibindi bitero ku nkiko z’u Rwanda .Muri icyo kibariro nibwo yagabye igitero yigarurira Ingoma y’ u Burera.Abami b’icyo gihugu bari Ababanda.Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Burera). Ndetse n’igice gito kiri ku butaka bw’U Buganda mu Bufumbira. Ingoma-ngabe yabo BAZARUHABAZE ijyanwaho iminyago.Nyamuheshera niyigeze ashirwa, ahubwo yarakomeje yambuka imipaka agera n’inyuma y’ibirunga.Icyo gihe nibwo yigaruriye igihugu cy’u Bufumbira n’utundi duce turi inyuma y’ibirumnga .Ingoma y’u Burera izima ityo.

6.4. Igitero cyatsinze Rwankeli y’Abaguyane

Kigeli II Nyamuheshera amaze gufata Ingoma y’u Burera ,yahise asubyamo atera n’ I ngoma y’ Ababanda bo mu Rwankeli y’Abaguyane. ni Ababanda.Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze).Icyo urugamba rwaho yarurwanya nk’uwitambukira ahatsinda ahatsinze Anyaga Ingoma –ngabe yabo NDAHAZE.Ingoma ya Rwankeli y’Abaguyane izima ityo

6.5. Igitero cyatsinze Rwankeri y’Abalindi

Akimara gufata Rwankeli y’Abaguyane, Kigeli II Nyamuheshera yahise akomerezaho yinjira no mu gihugu cya Rwankeli y’Abarindi kuko byari byegeranye, Amateka akaba agaragaza ko kubera kwizihirwa ku rugamba kw’Ingabo za Ruganzu, batamenye igihe bambukiye inkiko z’ibyo bihugu.Gusa ngo icyo babonaga n’ingabo zivumbutse ahantu zifite amarere n’amavamuhira zije kubarwanya, nyuma batsinze urugamba, niho baje gusobanukirwa aho ayo maraso mashya yavaga.

Nuko Ruganzu atsinda Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi.Ingoma –ngabe yabo yitwaga KABUCE arayinyaga.Ingoma y’Ababanda bo mu Rwankeli nayo izima ityo.. Mu gusoza amateka ya Kigeli Nyamuheshera, twabamenyesha Ko, Abami bamukurikiye aribo: Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura wabayeho ahasaga mu w’1609 kugeza mu w’ 1642 na Yuhi III Mazimpaka wategetse guhera mu w’1642 kugeza mu w’1675 kimwe na Karemera Rwaka nk’Umwami w’inzibacyuho wategetse nyuma ya Mazimpaka , bose basimburanye ku ngoma ,nta gihugu kizwi bongereye ku Rwanda.Mazimpaka we akaba yarasize amateka yuko yari Umusizi,Umusinzi ,akaba n’Umusazi.


Ibitero bya Cyilima II Rujugira

CYILIMA II RUJUGIRA wategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708.Ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda.Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.Kubera icyo gikorwa k’ikirenga yakoze cyo kurwanya Ibihugu bine bikomeye akabitsinda,niho havuye imvugo igira iti « u Rwanda ruratera ntiruterwa ».Dore uko ibitero byo ku Ngoma ye byagenze.

7.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Ndorwa

Cyilima Rujugira amaze gutsinda intambara y’ urufatanye yari yahuruje, u Burundi, u Bugesera,i Gisaka n’i Ndorwa,agatsinda u Burundi,u Bugesera n’i Gisaka,byamuteye akanyabugabo ko kurushaho kwiha intego yo gutinda i Ngoma y’i Ndorwa. Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.Babarizwaga muuri Komini Giti, Rutare, Muhura, Muvumba ho muri Byumba.Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’ Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare) Babarizawaga na none muri Komini Kivuye ,Cyumba ,Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).

Kubera urugamba yari amaze gutsinda rukomeye rw’ibyo bihugu, yahise yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma NDABARASA gutera Ndorwa .Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA umwami w’ I Ndorwa.Icyo gihe bigarurira ingabe yabo MURORWA.Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari, Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’I Gasabo.Ingoma Ndorwa izima ityo.

Ikindi cyabaye ku Ngoma ya Cyilima Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe ,agwa I NTORA( hariya hubatse isoko ry ‘imbaho ku Gisozi ),arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse .Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa NTORA ,byatumye awuvuma awita GISOZI ,byo kuvuga “ Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”.Arongera asubyamo awuvuma agira ati “ Gisozi ,Amata make ,amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu.Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga,Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane,byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zoimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera ,muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.


Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa

Cyilima Rujugira ,amaze gutanga ,yasimbuwe n’umuhungu we KIGERI III NDABARASA,ni ukuvuga ahasaga mu w’1708 kugeza mu w’1741.Ndabarasa ntabwo gutegeka byamugoye cyane ,kuko yari yarabyitoje cyane ,akimara kugimbuka .Kuko n’ubundi yari azi ko azasimbura se ku Ngoma, nk ‘uko amabanga y’Ubwiru yari ari.Aha twakwibukiranya ko ariwe ,wateye igitero kigaruriye Ndorwa y’Abashambo n’ Ingabe yaho Murorwa.Ndabarasa akimara kwima Ingoma ya se ,yihutiye gushimangira ubutegetsi bw’u Rwanda mu Ndorwa, ibisigisigi by’Abashambo bari bigometse igihe bumvaga ko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ,aragena abikuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda bushimangirwa butyo mu Ndorwa.

8.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Rweya (Mubali)

Muri icyo kibariro, hari akarere kamwe k’I Ndorwa kari karayiyomoyeho karema Ingoma yako ,ako gace niko kitwaga “MUBARI “ ariko kari kagize Ingoma y’ u RWEYA.Icyo gihugu cyategekwaga n’Abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye abazigaba benshi nk’I Karagwe muri Tanzaniya.Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari KABEJA, umwami wo mu RWEYA (Mubari: Komini Ngarama).Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Ndabarasa nako yafashe umugambi wo kukigarurira akoresheje amayeri nk’ayo Mibambwe I Sekarongoro yakoresheje atsinda Mashira Umwami w’ iNduga.Yabanje gushyingira Umukobwa we NYABUGONDO,Umwami w’u Mubari ariwe BIYORO .Icyo gihe amutera ari ku manywa y’ihangu ari kumwe n’ingabo ze zikoreye inzoga mu Ntango nyinshi ,n’amaturo atagira ingano ,bitwaje ngo aje gutura umukwe we.Igihe ibirori bya byizihiye ,bigeze I gati , nibwo Ndabarasa yeguye icumu rye aritanganika nk’ugiye kwivuga ,aba aritikuye Biyoro mu Gituza. Ingabo za Ndabarasa nazo zari ku Karubanda zanyoye zahaze zirimo guhiga uko ziri butsinde urugamba,abandi bakagirango nuko zasinze .Icyo gihe hahise humvikana umuborogo ,ibyari ibirori bihinduka induru.Ingabo za Ndabarasa zishokana akavuyo nkizije gutabara ,ziroha mu Batware n’abandi bakomeye bari mu birori zirabica zirabamara.Ndabarasa atahana umukobwa we Nyabugondo amushyingira abandi .Anyaga Ingoma –Ngabe yabo SERA Ingoma y’Abazigaba bo mu Rweya ,izima ityo.


Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera

Kigeli Ndabarasa amaze gutanga yasimbuwe n’ umuhungu we MIBAMBWE III MUTABAZI II SENTABYO, ni ukuvuga ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.Mutabazi Sentabyo yima Ingoma, u Rwanda rwari rusigaranye ibihugu bibiri bikomeye btari biruhangayikishije, ibyo bihugu ni U Bugesera n’i Gisaka cy’ Abazirankende.Akimara kwima Ingoma yihatiye gutera igihugu cy’u Bugesera.

U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo n’ibiguhu biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera.Abami btegekaga u Bugesera bari Abagesera. Cyari igihugu kirimo ikiyaga cya Mugesera ari naho iryo zina ryakomotse.Naho imfizi y’I Bwami yitwaga RUSHYA .Kikaba cyaritwaga u Bugesera bw ‘Abahondogo .Igihugu cy’u Bugesera kigizwe na komini Kanzenze, Ngenda na Gashora ho muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Bugesera).

Nuko Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo yiyemeza gutera Igihugu cy’u Bugesera cyari gituwe n’Abahondogo , icyo gihe yica Umwami waho NSORO IV NYAMUGETA,anyaga n’ Ingabe yaho RUKOMBAMAZI.Kubera ko intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ,yabaye icyorezo cyane hapfuye Abahondogo benshi,Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa.Icyo twabibutsa aha, nuko mu itsinwa ry’u Bugesera ,hari igice cyagiye ku Burundi.Ingoma y’Abahondogo iganzwa ityo.


Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro

YUHI IV GAHINDIRO yabaye Umwami w’igitangaza wamamaye cyane mu kwimakaza amahoro n’ubwisanzure ,haba mu Rwanda ,no mu Ku ngoma ya YUHI IV GAHINDIRO ,nta bitero byinshi u Rwanda rwigeze rugaba mu Mahanga,usibye ko barwanyije Abashiru nabwo aruko babendereje ,u Rwanda rugakurizamo no kuhatsinda rukahigarurira.Icyo gihe rufatiraho no gutsinda u Bwami bwa BUGAMBA-KIGAMBA n’Ingoma ya KINGOGO.Ikivugwa ku ngoma ye nuko nta muntu yigeze yica, nkuo ihame rya Cyami ryari iryo kwica no gukiza.Reka turebere hamwe uko ibyo bitero byagenze


10.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Bushiru

Ku ngoma ya YUHI IV GAHINDIRO yateye igitero kimwe rukumbi ariko ari icy’ibihugu bitatu byari byifatanyije ngo byagirize u Rwanda.Icyo gitero nicyo kigaruriye Ubwami bw’ u Bushiru bwategekwaga n’Abami b’Abagesera,ingoma-ngabe yabo NKUNDABASHIRU nayo barayitsemba ntiyongera kuvugwa ukundi.Aho bari batuye habarizwa muri komini Karago (Mu Karere ka Nyabihu ).Ubundi amateka akaba agaragaza ko inkomoko yabo ari iyo mu Bagesera b’Abazirakende bo mu Gisaka.

Igihugu cy’u Bushiru cyari igihugu gikaze cyane nubwo cyari gito cyarangwaga n’imirwano ikaze y’ibihe byose .Umwami w’ u Rwanda wahigaruriye YUHI IV GAHINDIRO, nta rugo na rumwe yahashyize, n’abo yohereje kumuhagararira nabo nta wigeze ahatura kuko bahatinyaga cyane kubera ubugome bwabo buvanze n’uburozi bukaze. U Rwanda rumaze kwadukwamo n’Abazungu, mu mwaka w’1924, Ababiligi niho bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru we na Musinga babwomekaho U Bwanamwali.Ingoma –Ngabe RUGORUHINDINGOMA y’u Bwanamwali na NKUNDABASHIRU y’ u Bushiru zizima zityo.

10.2. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Bugamba -Kigamba

Ubusanzwe Igihugu cya Bugamba -Kigamba cyari icy’ Abagesera b’Abahinza. Babarizwaga muri Komini Kibirira ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).Ingoma –ngabe yabo ikitwa KAYENZI, nyuma yaho yaje kuba IRAVUMERA ku Ngoma ya NKWAKUZI I RUVUGAMAKE ,ari nawe Mwami wa nyuma w’icyo gihugu. Bitewe nuko Ubwami bw’u Bushiru bwari buturanye neza n’ubwa Bugamba-Kigamba, Umwami w’icyo gihugu yagiye gufasha u Bushiru gutera u Rwanda,aha birumvikana ko Gahindiro yagombaga kurwana yatsinda igihugu kimwe n’ikindi kikaba gitsinzwe .Koko rere niko yabigenje.Icyo gihe Umwami w’icyo gihugu Nkwakuzi I Ruvugamake niwe wivuganywe n’Ingabo za Gahindiro rugikubita.Aho Gahindiro amaroye gufata u Bushiru,anyaga IRAVUMERA Ingoma –Ngabe ya Bugamba –Kigamba .Ingoma y’icyo gihugu izima ityo.

10.3. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Kingogo

Ingoma ya Kingogo yabarizwaga muri komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) . Umurwa mukuru wabo wari I Hindiro na Kabuye muri Satinsyi.Abami b’aho bakaba bari Abazigaba b’Abahinza. Igitero cyahashije Ubwami bwa Kingogo ni kimwe n’icyafashe Ingoma y’u Bushiru n’iya Bugamba-Kigamba .Kuko Nkuko twabibonye mu gitero u Bushiru bwagabye mu Rwanda ,bwari bwifatanyije n’Ingabo z’ubwami bwa Kingogo n’ubwa Bugamba- Kigamba .Icyo gihe amaze gufata izo ngoma zombi ,yahise akomerezaho afata n’ubwami bwa Kingogo.Anyaga Ingoma –ngabe yabo SIMUGOMWA.Ingoma ya Kingogo izima ityo.


Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka

Ubusanzwe I Gisaka cyari icy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu: MIGONGO y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo) Ubu ni mu Karere ka Kirehe.GIHUNYA rwagati (komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho Muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza na Ngoma, MIRENGE y’ iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo) .ubu ni mu Karere ka Ngoma.

Igitero kigaruriye Ingoma y’i Gisaka cyagabwe na MUTARA II RWOGERA, wategetse ahasaga mu w’1830 kugeza mu w’1853. Abami b’icyo gihugu bari Abagesera. Umwami uzwi cyane mu mateka y’I Gisaka n’uwitwa RUGEYO ZIGAMA.Ariko amaze gutanga abahungu be MUSHONGORE NA NTAMWETE basubiranyemo barwanira ingoma.Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera,Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo I Gisaka.Yigarurira n’ Ingoma –Ngabe yaho RUKURURA.U Rwanda ruba rutsinze igitego cyo kwigarurira ibihugu bikomeye byari bituranye narwo aribyo :u Bugesera,Nduga,Ndorwa n’I Gisaka.Icyo gitero cyabaye mu Ndunduro y’Ingoma ya Rwogera ahasaga mu w’1850 ,icyo yanongeyeho ku Rwanda igice gito cy’ubataka bwa Kalagwe. Ingoma y’Abazirankende yari yarazengereje u Rwanda imyaka myinshi izima ityo.

Rwogera kandi yabashije gukumira igitero u Burundi bwari bwagabye mu mvejuru,mu gitero bise “Igitero cya Rwategana “.Ibyo akaba aribyo bigwi by’Umwami Mutara III Rwogera wajengereje I Gisaka ,kugeza ubwo akigaruriye.


Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili

Mutara Rwogera yasimbuwe ku Ngoma n’Umuhungu we KIGELI IV RWABUGILI, amateka akaba agaragza ko Rwogera yari yaramubyaranye n’umugore wa mukuru we Nkoronko. Uwo mwami yimye akiri muto (hagati y’imyaka irindwi n’icumi) ni yo mpamvu ibitero by’ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga. Ku ngoma ye habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari haraguwe vuba, dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka. Ikindi ibyo bitero byari bigamije ni ukwagura u Rwanda no kunyaga inka n’abaja.

Bimwe mu by’ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo kurengera no kwagura u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye harimo icy’”Inkotanyi cyane” na “Rukayababisha”, gutunganya ubutegetsi bw’igihugu : imirwa hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone n’aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko, kwegera rubanda akabatoramo abatware b’abatoni no kugabira intwari iminyago).

Ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili ,ari nawe basingizaga ‘’INKOTANYI CYANE na ‘’ RUKAYABABISHA”,habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi ahari higaruriwe vuba.Twavuga nko ku Ijwi,Ndorwa na Gisaka.Ntiyatinyaga kwica n’abakomeye ,kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko.Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubandaakabatoramo abatware n’abatoni ,akanagabira Intwari iminyago.

Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y’I Kivu no ku kirwa cy’Ijwi.Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko Uwo mwami w’Igihangange yazengereje amahanga n’imikorere ye mu igaba-bitero.

12.1. Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga

Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, « Rukurura  » Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.

12.1.1. Igitero cy’amazi

Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda, muri zo zitwaga « Umuhozi  ».Cyiswe igitero cy’amazi, ku mpamvu y’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.

12.1.2. Igitero cy’i Bumpaka

Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda .Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.

12.1.3. Igitero cyo muri Lito

Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma NKORONKO, zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi, zitera RUGIGANA umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Bururndi, byo kurengagiza.

12.1.4. Igitero cyo mu Butembo

Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara  »yagishiye i Kamuronsi.

12.1.5. Igitero cyo ku Ijwi

Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.

12.1.6. Igitero cya Gikore

Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n’ U Buganda ).Iki gitero cyahurujwe na NYIRIMIGABO ,kugirango yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari « Gafuma » gusa.

12.1.7. Igitero cyo ku Buntubuzindu

Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu.Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa.Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.

12.1.8. Igitero cyo ku Kanywiriri

Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo.Icyo gitero cyari kigamije kwihimura .Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw’Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri .Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu.

12.1. 9. Igitero cya 2 cyo ku Ijwi

Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.

12.1.10. Igitero cy’i Bushubi

Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro.Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.Kigeli aratabara, RWABIGIMBA araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe.

12.1.11. Igitero cyo ku Kidogoro

Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mu bya Karehe.Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu .Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa.Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo ,Ubushita n’Imvunja.

12.1.12. Igitero cyo ku Rusozi

Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’UBunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’UBunyabungo, kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana.

12.1. 13. Igitero cy’Imigogo

Imigogogo zari Ingabo za Ankole,rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w’u Rwanda yateye i kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo,Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero. Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma.

12.2. Amato ya Rwabugili n’ibitero byo ku Ijwi

Kigeli Rwabugili, akimara kwima Ingoma, ntiyazuyaje, yatangiye kwambuka n’Inyanja ajya gutera ibihugu biri hakurya yayo , aho yahereye bwa mbere ni ku kirwa cy’’Ijwi .

I Kivu ni inyanja ngari, Ijwi rikaba Ikirwa kirumbaraye mu Kivu rwagati,ku buryo umutembo ataturirira I Kivu I Nyamasheke ngo yomokere ku Ijwi atararohama.Ahangaha rero havuka amatsiko yo kumenya uko Rwabugili yateraga mu Bunyabungo yambukiranyije I Kivu n’Ingabo ze. !

Rwabugili yari yarakoranyije amato y’intambara yagombaga guhashya ibirwa byo mu Kivu no kwiganzura u Bunyabungo bwo hakurya y’iyo Nyanja.Amato y’intambara y’u Rwanda, yari agabwemo imitwe ine; itatu ya mbere igizwe n’ingabo zo ku Ijwi:

  • Abajegezi batwarwaga na Mugenza
  • Inkeramihigo zatwarwaga na Mbwana
  • Ibidakurwa byatwarwaga na Gikerakenja

Undi mutwe wari uremwe n’ingabo z’Abanyakinyaga:

  • Abahurambuga batwaraga na Nyankiko

Buri mutwe w’ingabo wabaga ufite amato y’intambara agera kuri Magana atatu (300).Hari n’amato y’Umwami n’ay’Abagaba yahoraga atsitse mu nsiko y’amashinji y’I Kinyaga .Mu bitero byo hakurya y’I Kivu,Umwami yarayahuruzaga akarema umutwe wa gatanu.Ayo mato y’indoha yari afite amazina yayo,tumenyeshwa na Musenyeri Alexis Kagame.

1. Nyirakabuga: “Inkundwakazi “Umusare wabwo yari Bigwira; bwaramvuwe na Mugenza mu Ryarusiga, ahantu hitwa mu Kigende ho mu Budaha; nibwo Rwabugili yagenderagamo .Bwari nk’inyumba ishakaje imihemba.

2.Igitsirombo :”Ubutoni “Bwavuye muri Cumbi,hejuru ya Mabanza ho mu Bwishaza,buramvuwe na Ruhangamugabo,umunyejwi wo kwa Tabaro ,wari utuye kuri Bizu.

3. Umuhozi:”Ubuhora “, bwaturutse mu Kanage buramvuwe na Ruhangamugabo.

4. Umudaheranwa:”Ubutaganzwa “Bwaramvuwe mu Kigamba ho mu Budaha

5. Umucyurabuhoro:”Ubutanga ishya n’ihirwe “, bwo kuri Cumbi, bwaramvuwe na Gikerakenja, wo mu Marambo.

6. Ndushabandi:”Ubwingenzi “, bwaturutse mu Cyiya ho mu ishyamba rya Rugege, buramvuwe na Bigwirabagabo wo ku Ishara.

7. Ngarukiyibirwa:”Ubuhoraburangamiye Ibirwa “, bwaramvuwe na Mugenza kuri Cumbi

8. Nyabiyonga:”Ubufubikwa impuzu y’ubutumba “,bwo ku Rwerere rw’I Bugoyi ,bwaramvuwe na Mpamira wo mu Nkaranka.

9. Intahakure:”Ubutebuka “,bwo ku Rwerere ,bwaramvuwe na Mpamira ,umusare wabwo yari Rubago.

10. Inyimura –Bahinza:”Ubutsema Abahinza “bwo mu Kigamba cy’ I Budaha, bwaramvuwe na Mugenza

11. Inyagirabahunde:”Ubuterabahunde “, bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Mugenza

12. Nyabihunika:”Ikigega nyamunini “bwari ubwa Nkundiye ya Kabego, bwo muri Nyamushishi, bwaramvuwe na Mugenza.

13. Kamarashavu:”Ubumaragahinda “, bwari ubwa Kabego.

14. Gisumbamagoyi: “Uburuta amagoyi “ , bwo muri Nyamushishi,bwaramvuwe na Gikerekenja.

15. Umudaharingoma:”Ubudahemukira ingoma:”bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Kamegeri wo kwa Bisangwa

16. Intaganzwa:”Ubudatsindwa ‘, bwa Magaja ya Murinzi wo mu Kinyaga, bwaturirwaga umutwe w’Intaganzwa za Nyirimigabo.

17. Ishyaka;”Ubuhorana ubutwari” bwo mu Kigamba, bwa Cyigenza cya Rwakagara .nibwo bwaturiraga Ingoma za Rwabugili.

18. Ntsinzishyaka:” Ubutsindabahizi “bwaramvuwe na Mpamira mu Bugoyi, nibwo Rwabugili yagendagamo n’umutoni we Bisangwa.

19. Imbabazi “Impuhwe “bwaramvuwe mu Budaha, bwari ubwa Kabare ka Rwakagara, bwaramvuywe na Ruhangamugabo.

20. Ijuru:”Ikirere “bwari ubwa Rwabilinda rwa Rwogera, bwaramvuwe na Bigwirabagabo mu Cyiya ( mu ishyamba rya Rugege ).

21. Umuhirika:”Ubunesha “bwo mu Cyiya, ubwa Rwatangabo rwa Nzigiye .

22. Imirishyo:”Ubuhimbaza nk’ingoma zisutse “bwaramvuwe mu Cyiya na Mukenga wa Sebuhura, bukaba ubwa Rutikanga rwa Nkuriyingoma umwiru mukuru w’umwimika

23. Umuhurambuga:’Ubuteramacumu “bwaramvuwe na Mukenga mu Cyiya, bwari ubwa Nyamugabo wa Kanywabahizi, Umutware w’Abakemba bo mu Kinyaga

24. Ngaruyamahugu:’Ubwigarurira impugu “, bwaramvuwe na Buhake bwa Ngizumuhe, buva I Gikundamvura ho mu Bukunzi, bukaba ubwa Rubuga rwa Senyamisange, Umugaba w’Abiru bo mu Kinyaga.

25. Inkongi:”Ikibatsi cy’umuriro “bwari ubwa Bayibayi ba Buki bwaramvuwe na Munyuzangabo, I Gikundamvura ho mu Bukunzi.

26. Inkotanyi:”Indwanyi “ bwari ubwa Mugugu wa Shumbusho, bwaramvuwe na Munyuzangabo I Gikundamvura .

27. Nsinzurugomo:”Ubuhashya ibigande “bwa Kamaka ka Gasindikira, bwaramvuwe na Gikerakenja , muri Nyamushishi ho ku Ijwi

28. Indimanyi: “Ubwasagura bugatsemba ‘ bwa Nyamugusha wa Rwata , bwaramvuwe I Gikundamvura.

29. Inyamamare  :”Ubwogeye “ bwa Rutishereka rwa Sentama ,bwaramvuwe na Ntabwoba I Gikundamvura

30. Ngumira;’Ubusatira ababisha “ bwa Ntamati ya Gashagaza bwaramvuwe na Gikerakenja kuri Cumbi bo mu Budaha

31. Rutangira:”Ubudatsimburwa “ bwa Kanyonyomba ka Ndarwubatse bwaramvuwe na Rurangamugabo kuri Cumbi

32. Igikwiye:”Ubutinywa” bwa Rubanza rwa Yoboka bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi.

34. Ishema:”Ubutazarira “bwa Rukaburacumu rwa Bitebuka , Inteba ya Nshozamihigo ya Rwabugili ,bwaramvuwe na Gikerakenja mu Kanage ,nobwo bwaturiraga Abashozamihigo (Ingabo za Nshozamihigo )

35. Imaragishyika:”Ubutemba ubwuzu “bwa Baryinyonza ba Rwabugili , bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi

36. Sindushwa:” Ubuganza “ bwa Sehene rya Rugombituri (Murumuna wa Bisangwa ) bwaramvuwe na Burunga mu Rwerere rw’I Bugoyi

37. Itanganika:”Amazi magari “ bwa Shankumba ya Nyamurwana ,bwaturutse ku Itambi butuwe na Kalimumvumba.

38. Inyanja: “Umuhengeli w’amazi magari ‘bwa Bisangwa bya Rugombituri, bwaravuwe na Burunga ku Rwerere .nibwo bwaturiraga inzoga za Rwabugili

39. Inyimbuzi:’Uburimbura ‘bwa Mugugu wa Shumbusho, ariko butegeka murumuna we Semakamba,bwaramvuwe na Rubuga rwa Rujenjeka ,I Gikundamvura.

40. Barikabaganya:’Ubushabutse “bwa Muhigirwa wa Rwabugili, bwari bufite urusaya ku gikwi( igikwi ni izuru ry’ubwato )

41. Intagwabira:’Ubudacogora “bwategekwaga na Rwabilinda rwa Rwogera, umusare wabwo yari Shankuru

42. Inkumburwa;’Ubwifuzwa n’Ingabo ‘bwategekwaga na Rubuga rwa Senyamisange

43. Intashya;’Ubutebuka ‘Umusare wabwo yari Gipfurero

44. Intamati;’Ubukombe bw’inzovu “Umusare wabwo yari Mugarura

45. Inyange :”Bwiza “Umusare wabwo yari Rwamahina.

46. Akarogoya:”Ubugamburuza abahizi “bwategekwaga na Kamaka.

Ngayo amato y’intambara ya Rwabugili yari yarayaramvuriye kwigarurira u Bunyabungo n’ibirwa byo ku Kivu.I Kivu ariko nticyahoraga gituje ,gikunda kugira imiyaga ikaze itorohera ubwato .Abasare ba Rwabugili bari bayizi ingeso,Bakamenya igihe kiza cyorohera ivugama bagaturira nta mpungenge

Abanyabungo n’Abahavu nabo bari bazi kurwanira mu mazi magari ,ndetse abanyarwanda ntibashoboraga kubisukira mu Kivu,Abashi bari nk’inyogaruzi ,abanyarwanda babashobozaga ishyaka n’imihigo ,kandi bagaturirwa n’Abasare baturiye I Kivu ,Abagoyi ,Abanage n’abanyakinyaga ,nabo bari bazi iby’I Kivu n’imiyaga yacyo.

Rwabugili yatangiye ku Kivu cy’I Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w’1895 , amaze kuzahaza amahanga .Ingabo ze zari intwari zikabije kurwana.Muri uko gutanga kwe ,niho Abiru bakomoye umurishyo witwa “INYANJA “bawukurije ku bitero bitagira ingano yagabye hakurya y’I Kivu.Mu gitero cy’imigogo zanesheje Imigogo y’ I Karagwe imbunda zabo zihinduka ibifuma, ingoma z’ I Rwanda zivuza Zigezikaragwe ,zirindimura Agasiga.

Amato ya Rwabugili ntiyageruzwaga n’imiyaga, yaturiye I Kivu nk’intabire yogoga Ubunnyugu, yigarurira Abahavu, Indamutsa itanga ihumure ingoma zahuranya Turatsinze.

1.2.3. Imiyaga yo mu Kivu

I Kivu cyagiraga amoko y’imiyaga menshi,ariko ntiyabonekeraga rimwe ,ahubwo yazaga mu bihe bitandukanye,akaba ariyo mpamvu byoroheraga abantu kujya koga mu Kivu cyangwa se gukoreramo indi mirimo ,kuko babaga bazi ifite ubukana ,iyoroheje ,n’igihe ibonekera mu Kivu.By’umwihariko ,kumenya amoko y’iyo miyaga byafashije ingabo za Rwabugiri gutera nta nkomyi u Bunyabungo no kwigarurira ikirwa cy’Ijwi , kuko bamenyaga imiyaga ikaze igihe izira ,bityo bakabasha kugena ingengabihe yo gutera. Kandi kubera imihigo n’ishayaka ingabo z’u Rwanda zagiraga, n’iyo habaga harimo iyo miyaga ikaze, bagiraga uburyo babyifatamo, ariko ntibibabuze gutera .Ikingenzi byasabaga, ni ukumenya igihe iyo miyaga izira. Muri iyo miyaga tugiye kurebera hamwe iy’ingenzi nkuko iboneka mu rurimi rw’Amashi.

Icyasezi :(icya hose) Umuyaga wo mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe ,ubera Abasare nk’isaha yo kuzinduka.

Umwene : (umwana ) Umuyaga udakomeye cyane ,uva ku Ijwi na za Nyamirundi werekeza ku Gisenyi .Ukunda imvura.

Umuzirahera: (umukubayoka )Umuyaga ukomeye cyane ,ugenda ukubita amazi uyajugunya ku nkombe.Ugira ibitunda (ibigoma ) byinshi ukaba wahirika ubwato .Uturuka mu Bugesera ,ukambukiranya mu bya Nyantango ,ukanyura mu Kanagae,uhuha werekeza mu bugoyi .Ugira Ishara (umuyaga uhuhuta ) ryinshi ugakunda kuzisha amato ya Kinyarwanda .Uzirana n’Imvura.

Mwaga : (hobe ) ni umuyaga bitiriye umugezi wa Mwaga,uturuka mu ishyamba ryo hagati rya Gisakura na Ntendezi ukisuka mu Kivu cya Nyamirundi na Murwa wa Nyamasheke mu nsiko ya Bitare ( Insiko ni intozo ).Cyo kigira umuvumba mwinshi ,cyaba cyagiyemo bagatsika ntibajye mu Kivu.Ni cya rukunduzi ni ikigome cyane.Mwaga kandi ,ni inshuti y’imvura.

Umukondwe :( umugongo ) Umuyaga woroshye udakomeye ,ugenda usodoka wegura ubwato buhoro buhoro utabukubaganya cyane.Uturuka mu migezi yo ku Ijwi ukagenda werekeza mu bya Kinunu na Gishwati .Wo ntukarishye cyane kandi unashira vuba .

Icyogoro: (Icyomoro) Uturuka ahagati y’Ijwi na Ngoma ya Gisenyi kihirika kerekeza I Rwanda .Kizamo saa sita z’ijoro.Kirakomera ariko gicika vuba.Kandi kijyamo iyo biturutse ku mvura ,iyo hari umucyo ntikijyamo ,kijyana n’imvura. Akanyankubi (Umunyankuyu cyangwa akanyarugano) .Umunyarugano ni Ishuheri (itafari) nk’umuyaga wa Serwakira .Itsura ubwato hafi y’inkombe abasare bakiheba bagira ,amakuba iyo yahuye na Mwaga.Ni ishuheri izanwa n’imvura ariko ikavamo vuba.

Indera (Inkwano ) Ni akayaga gatuje katagwa nabi.

Isata (Itara ) Umuyaga uturuka mu bicu byo mu kirere ugahubirana n’uwo mu Nyanja bigakirana bigatumbagiza amazi.Ni nka Serwakira yo mu Kivu .Mu bihe by’amezi asanganira

icyi :Gicurasi na Kamena,imvura ijya nko gukumira, nibwo amasata byitwa ngo “aranywa amakumirano “.Isata ni umuyaga uvuye mu rushunzi rumanutse hejuru ari umugera umwe w’amazi y’ibicu,ugashingira hagati mu mazi y’I Kivu,ukagenda uyagara,ukuka,ugatumbagira usenya amato ,imihana,intoki zikarimbuka.Iyo miyaga ariko yakara ,yagira,ntiyabuzaga Inkotanyi cyane guturira I Kivu,no gukangaranya ababisha no kubanesha.

Umutunda: (Umusare ) ni umuraba (umuyaga )uhora uhungiza urimo umuvumba.

Umuhengeri :(umurombero ) Bivuga umuyaga mu mazi ariko ku batazi iby’;i Kivu .Naho ku baturiye i Kivu nu ukuvuga :Kure. Ahafi ni ku macanbwa (ku gasharu ),mu ngeri ni kure cyane.

Insiko :( intozo ) Ni aho amato yomokera ,ni nk’imfuruka .

Amashinji: (amashyuza) Ni umweya nka Kariba ya Kinunu cyangwa se nko ku Mwiza wo ku Ishara rya Nyamasheke .Mbese ni ubutaka bw’inkombe y’inyanja.

Iyo miyaga rukunduzi ntiyabuzaga Rwabugili kuvogera i Kivu yibasiye u Bunyabungo.

Kigeli Rwabugili yatanze mu rugaryi rwo mu w’1985 ,atangira ku Kivu cy’I Nyamasheke,azize umwami yarashwe n’Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku Ijwi .Ariko yari amaze kuzengereza amahanga.Amateka avuga ko nta Muntu wigeze amuca iryera ari mu Rwanda ,kuko iteka ryose yiberaga mu mahanga agabayo ibitero.Mu myaka 42 yamaze ku Ngoma ,akaba yaragabye ibitero 45.Ikindi twavuga ahangaha,nuko Nyuma ye nta Mwami wongeye kugaba ibitero byo kwagura igihugu,kuko mu isoza ry’Ingoma ye ryahubiranya n’Umwaduko w’Abakoloni.

Kuva icyo gihe abanyarwanda bakomeza kumwogeza mu ndilimbo n’ibisigo kubw’ubutwari yagize ku Ngoma ye.Urugero twatanga ni nk’urwa Rujindiri wagize ati Inkotanyi cyane yabyirutse neza: « Ntimukangwe na cya cyuzi Ko twakinyujijemo amato Inkuru nziza se yabaye Twatsinze yaruse byose Umva ingoma se zirasuka Zisutse zigana i Jabiro»


Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda

Icyo twazirikana ahangaha, nuko Abasinga, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abazigaba, Abahinda n’Abagara, bakomoka ku Bahima.Ikindi kandi, nubwo Ingoma Nyiginya y’i Gasabo ariyo yari ntoya cyane ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byinshi byari bigize u ru Rwanda tubona ubu.Ndetse baza kuyobora uru Rwanda bafatanyije n’Abega nabo bakurikiranaga mu buke no mu kuyobora uduhugu duto .Muri ibyo byose bigaragara ko nta bwinshi bw’abaturage bari bafite,ahubwo icyo barushaga andi mahanga ni « KURWANA ISHYAKA NO GUKORERA KU NTEGO  »

Mu by’ukuri imigenzereze Y’Ingoma –Nyiginya ni urugero rusange umuntu yavuga ko ari « Ingoma y’Ubwisanzure  » burangwa no kwigarurira impugu nyinshi, «Ingoma y’ubugaragu  », burangwa n’ituze ry’igaba n’igabana ry’inka arizo zagaragazaga ubukungu bw’Igihugu, ari nayo shingiro ry’Ubuhake « Ingoma y’umuheto » wari indanga-Ntego y’Ingoma Nyiginya, wagamburuje inkiko z’ishyanga.Ayo akaba ariyo matwara rusange y’Ingoma Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Hifashishijwe

1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943(KAGAME Alexis)

2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959)

3. Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)

4. Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)

5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.)

6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)

7. Ingoma I Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard)

8. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)