Yabaye nyabagendwa

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

«yabaye Nyabagendwa»,ni umugani baca kenshi bawerekeje ku nzira irimo amahoro.

Wakomotse kuri Nyabagendwa wo kwa Nyiranzana mu Mashango ya Ndiza (Gitarama); ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo mugabo Nyabagendwa yumvise ko Ndahiro ahaka neza bitewe n'uko Abanyanduga bamuyobotse akabagabira inka ndetse n'imisozi, yibaza uko yabigenza ngo azamugereho. Agisha inama umugore we, aramubaza ati: «Nzavana he umuntu wansohoza kuri Ndahiro uwonguwo?» Umugore aramusubiza ati: «Numvise ko Abanyanduga bakunda ibirago kandi ngo bakabikundira ukuri; nta muntu waho uzi kubiboha; none ngwino tubohe uturago tubiri twiza cyane, maze uzadushyire Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, numara kutumutura, uzamusabe kugusohoza kuri Ndahiro».

Nuko Nyabagendwa abwira umugore ati: «Kora aha!» Bahutiraho batangira uturago, umwe ake undi ake, mu minsi mbarwa uturago turuzura. Nyabagendwa aduta ku mutwe, araboneza n' i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo. Agezeyo asanga Mpyisi yenda kujya kwa Ndahiro. Yiroha mu rugo aravunyisha, atura Mpyisi utwo turago. Undi aramushima, na we arishima cyane kuko abonye ibirago byiza byo mu Mashango atabiguze; (dore ko ngo byagurwaga ibimasa n'amagumba ) kandi akazabitungukana muri bagenzi be bateraniraga kwa Ndahiro.

Nyabagendwa abonye Mpyisi yishimye, araterura ati: «Rero Mpyisi, naje kugusaba ngo uzansohoze kuri Ndahiro.» Mpyisi ati: «N'ubu usanze ndi mu nzira zo kujyayo uze tujyane nzagusohoza.» Bukeye bombi bashyira nzira barajyana. Mpyisi asezeranya Nyabagendwa ko azaguma ku kiraro cye akamutunga. Bageze i Cyingogo, Mpyisi asohoza Nyabagendwa kuri Ndahiro; amusobanurira n'uko azi kuboha ibirago bitagira uko bisa, amutura kimwe mubyo yamuhaye. Nyabagendwa aguma kwa Ndahiro ubwo. Bimaze iminsi, arasezera arataha; ab'iwabo bari barabuze agashweshwe ke babona aradutse, abungukanye inka ebyiri z'imbyeyi agabanye kuri Ndahiro, n'iy'ingumba aje kugura ibirago. Barishima baranezerwa, ya ngumba barayibaga bagabana ibikenya bazishyura ibirago. Bimaze kuboneka, Nyabagendwa abikorera bene wabo babijyana kwa Ndahiro barabimurika. Ndahiro arabashima, bituma agabira Nyabagendwa inyuma ya Ndiza hose ngo ajye azana ikoro ry'ibirago byaho.

Nuko bene wabo wa Nyabagendwa barakira, babyitirira inzira yanyuzemo ajya i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo bati: «Inzira Nyabagendwa yanyuzemo niyo yo kugendwa.» Bakomeza ubutoni kwa Ndahiro, amaze gupfa, Nyabagendwa na bene wabo na bo baba abaryankuna kugeza igihe Ndoli aviriye i Karagwe k' Abahinda akubura u Rwanda. Nyabagendwa yongera kugabana Ndiza yose, aba n'umushumba w'inguge Ruganzu yazanye; we n'umuryango we baba Abanyamuheno ( abashumba b'inguge yo mu bwiru bw'ibwami ), bakamenya inguge zimanaga n'abami, zasaza bakajya gufata izindi ku Ndiza.

Nuko kuva icyo gihe inzira yose iva mu Mashango igana i Nduga bayita Inzira ya Nyabagendwa, bashaka kuvuga inzira y'amahirwe: Unyuze mu nzira yenze yose agahirwa, bakavuga ngo: "Yanyuze muri Nyabagendwa"; na we yahura n'abandi, ati: « Inzira yabaye Nyabagendwa .» Amayira yose arimo amahoro n'amahirwe bayitirira batyo Nyabagendwa wagenze agahirwa.

" Inzira nyabagendwa = Inzira y'amahirwe. "