Yaruhiye agatsi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani baca ngo: Yaruhiye gatsi wakomotse kuli Gatsi ka Syoli mu Kibali (Byumba). Syoli yari amaze kugwa mu ishyamba rya Nyagahanga mu Buyaga; dore ko yaryidegembyagamo wenyine mu muhigo, babimuhana akigira simbikozwe. Bukeye arigezemo agiye kwituma mu rucucu, yikanga umuturumbuko w'urukwavu, agira ubwoba by'uri wenyine mu ishyamba arashiguka, yishita ku icumu rye riramucurangura. Ubwo Gatsi yari amaze kuba umusore, ndetse amaze no gushakirwa.

Nuko Syoli amaze gupfa, umukambwe we yimura umukazana we n'umwuzukuru kugira ngo abiyegereze, abavana aho bari batuye ku ishyamba abajyana ku Cyuru, ariko Gatsi we atabyishimiye kuko bamukuye ku ishyamba kandi yarahuguwe n'inyama z'umuhigo. Gatsi na nyina barabutura no ku Cyuru. Batarahamara kabiri, Gatsi abwira nyina, ati: "Mawe rero ibi biranyobeye!" Nyina ati: "Ese ibikuyobeye ni ibiki ?" Gatsi ati: "Ibyo kuba aho tutarya inyama tugaterura ukwezi tugasingira ukundi!" Nyina aramubwira, ati: "Dore so yasize inka nyinshi zirimo ibimasa n'amagumba; tujye tubaga akamasa tukarye!" Naho kujya mu ishyamba ndabikubujije, ejo utazava aho umera nka so!" Buracya babaga ikimasa; barotsa barateka bararya. Ariko Gatsi ntibyamunogera, akomeza kugononwa; ati: "Ubundi twaryaga inyama z'inyamaswa iteka, bigatuma inka za data zororoka, none se ubu ko tuzahutsemo, rubanda na sogokuru ntibazatugaya?" Nyina aramubwira, ati: "So yasize, amatungo menshi; inka n'ihene; noneho tujye tubaga ihene ube ari zo urya" Gatsi ati: "Ninzirya jyenyine ntazisangiye na bashiki banjye bizamarira iki?" Nyina, ati: "Jye na bashiki bawe ntidusanzwe turarikira inyama!"

Gatsi apfa kwemera, ariko atanezerewe. Bukeye bamubagira isekurume, arotsa, arateka, arya uko ashaka. Amaze kurya nyina aramubwira, ati: "Mwana wanjye rero, cyo tuza kurarikira guhiga! uzi uko byatugize!" Gatsi ntiyabyitaho bucya ahambira, asanga bagenzi be b'i Buhambe bahoze bahigana. Agezeyo, baraganira ararayo, bukeye bajyana mu ishyamba guhiga. Bica inyamaswa nyinshi, barabaga barotsa, bararya. Mu gitondo Gatsi bamuha umurwi we arawutahana; awushyira nyina na bashiki be. Barateka, barasangira. Gatsi; afatiraho ijambo; araterura, ati: "Ntimureba ko ibintu bisumbana! Ntimureba ko dusangiye bikatubera byiza, ubundi nigunganaga inyama za jyenyine, bashiki banjye bakanuye amaso!" Nyina aramusubiza, ati: "Mwana wanjye, ahubwo nzajya ntanga inshuro ngure inyama z'inyamaswa, ariko woye kujya mu ishyamba, ngo ejo uzave aho ubizira nka so!" Gatsi ntibyamunogera; akomeza gushegera inyama z'umuhigo.

Bukeye muka Syoli arazinduka ashaka ikimasa, agiha umuntu ngo akimujyanire i Buhambe; barajyana. Agiha umuhigi wari inshuti y'umugabo we, ati: "Iki kimasa nkiguhereye kugira ngo ujye umpera Gatsi inyama z'inyamaswa, kuko ari zo akunda, namubujije guhiga arananira; ndetse nawe ahubwo uzamumpanire, ejo atazapfa aka se." Umugabo, ati: "Ndabyemeye, ariko sinzi ko Gatsi azabikunda!"

Uwo mugabo amuha inyama n'abazikorera, baramuherekeza bamugeza ku Cyuru. Bagezeyo, amurikira umuhungu amahaho amuzaniye. Gatsi ararya arahashwa, ariko ntibyamunyura. Abwira nyina, ati: "Ibi byo kugaburirwa nk'umwana kandi mfite umuheto wanjye simbishaka." Nyina, ati: "Ese mwana wanjye urashaka iki? Aho ntushaka kuzakenyuka nka so?" Bukeye nyina ajya kwa sebukwe, (sekuru wa Gatsi) aramubwira ati: "Ibyanjye byongeye kunanira, Gatsi namuhannye guhiga, ngo atazamera nka se, none yarananiye, uzamumpanire!" Sebukwe amaze kubyumva, atumira Gatsi aramutonganya.Gatsi ntiyabyumva; bucya asubira i Buhambe guhiga. Nyina yongera gusubira kwa sebukwe. Noneho sebukwe akoranya umuryango wabo awuteza Gatsi. Araterura, ati: "Uyu mukobwa nyina wa Gatsi yaje kundegera umugabo we Syoli, yaramuhannye guhiga mu ishyamba rya wenyine aramunanira; nanjye mbimukojeje antera ubutaka; muzi uko byamugendekeye! None n'umuhungu we yarabyadukanye, tumuhannye aratunanira; nguyu nimumumbarize." Ubwo Gatsi yari amaze kubyara; afite umugore n'abana.

Nuko bene wabo baramutonganya, bamuziza ko yanga kumvira abakuru: nyina na sekuru. Ariko ibyo bamuhannye byose Gatsi ntiyabyitaho; noneho arara yigira inama yo kubacika; bukeye aboneza iy'i Bwanacyambwe, abaririza aho abahigi baba. Babamurangira i Kigali cya Mwendo. Gatsi ajyayo yibanisha n'abaho arubaka, yari yimukanye n'umugore n'abana be! Amaze iminsi i Mwendo babyutsa umuhigo; bageze mu ishyamba bavumbura imbogo; ihubutse ihubirana na Gatsi iramwesa iramwica. Inkuru igera iwabo ku Cyuru, sekuru n'abe barahurura, bahambana Gatsi umukoroza mwinshi (umuruho w'amagorwa n'ishavu n'agahinda).

Bimaze kugenda bityo umugani wamamara mu Rwanda, hagira uruhira umuntu bikamupfubira bitewe n'uko aruhira ikinani, bati: "Yaruhiye Gatsi!" Iyo ni yo nkomoko yo kuruhira gatsi, ari byo kuruhira ikinani. Kuruhira gatsi = Kuruhira ikinani; Kugokera ubusa.

Hifashishijwe

  • ibirari by'insigamigani,minisiteri y'u Rwanda,2005