Yarumye Gihwa

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani baca ngo “yarumye gihwa”bawuca iyo babajije ikintu gaceceka cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake nibwo bavuga bati “yarumye gihwa” wakomotse kuri gihw wari umutware w’ kibari mu Ruhengeri n’ ahandi byegeranye, ahasaga mu mwaka w’1500.

Muri ayo magingo, abakorongo bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, Gihwa yigaruriye utwo uturere, aca iteka ry’ uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu kibari. Ubwo yavugaga uturere tw’ u Rwanda rudahinga amashaza , nk’u Buganza, u Bwanacyambwe,n’Amayaga n’ Induga n’ ahandi , dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba . ubundi bahingaga amasaka, yera bakajya bayagurana amashaza mu nkiga.

Gihwa rero amaze guca iteka abwira abanyakibari, ati :”uwo muzabona azanye amasaka kugurana amashaza mujye muyamwambura mumureke yijyendere ariko ntimukagire icyo mumutwara, icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murye amenyo”. Yari umuhanga wo kuryana amenayo. Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura,yatera amahane bakamujyana kwa gihwa akamurya amenyo . Biba akamenyero uwo babonye bakamwambura, unaniwe bakamwegereza Gitwa akamushishimura akagenda avirirana . yahurbo mu turere twose bamaze kumenya amateka ya Gihwa , bacukira aho ntibongera gukunisha kongera kujya mu kibari. Ubwo Bwanacyambwe kuri Kigali ahitwa mu basanzobe , hagatura umugabo witwa Rubango, yari yarabyirukiye mu bushumba, ari umwungeri gukura inyana amahembe byaribuwe. Rimwe rero yicarana n’ abandi mu mpinga ya Kigali, baraganira bagera aho bavuga ko batakibona aho bagurana amashaza, batekereza iteka rya Gitwa. Rubango abwira bagenzi be ati: “nimutoranye abantu babiri b’intwari tuzajyane mu kugurana mu kibari maze nzarebane nuwo muntu wigize ishyano”. Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu Kibari.

Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye,mu mayira bakagenda nijoro bwajya gucya bakaba bageze mu rugo rwa mucuti we bakaryama bakirirwa aho .begereje mu kibari , Rubango abwira bagenzi be ati :”noneho tuze kugenda mu kirengarenga nibigera mu mataha y’inka tube tugeze kwa Gihwa, kuko ntahandi nzaguranira”.bigejeje ku kirengarenga, bashyira nzira, inka zigiye gukamwa baba basesekaye kwa Gihwa mu maharuro.Rubango akaba yitwaje inkoni n’ indinga ayambaye mu mu kizigira. Bageze ku irembo ati:”yemwe abo kwa Gihwa nimugire umwami!”abari hafi barikiriza Rubango ati :”nta mashaza mwagira ngo mutuguranire amasaka?”abandi bumvise iyo mvugo baratangara bati “uwo muntu ushirikia ubwoba bingana bityo aturutse he?”ati:”ndaturuka i Bwanacyambwe “.Bose barashika baza kumureba . Baramwegera bati :”uravuga amaki?”Rubango ati:”ndashaka ko munguranira amashaza mfite amasaka “ baramureba barumirwa basubira mu rugo kubibwira Gihwa . Bamaze kugenda Rubango abwira bagenzi be ati:”mureke abe ari jye ujyayo njyenyine namwe mukenyere mwitegure tuze kubasiga” ajya mu rugo , ageze yo Gihwa aramubaza ati:”urashaka iki?”. Rubango aramuninira, Gihwa ararubira, ati:”nimumunyegereze mutegeke”. Baramufata bamukubita inshyi bamukururana . Rubango aranuma ntiyakoma . Bamwegereza Gihwa amushinga amenyo ku mukamba w’inda. Rubango arashinyiriza ntiyataka . abari aho, bati :”hora gato urashyira uhebebe!”.

Nuko Rubango akora aho bwabaga , ni umuntu rero wamengeyereye gukura inyana amahembe ! uko Gihwa yamushinze amenyo ku mukamba ,(mu mwoga w’inda), undi ayamushinga ku ngusho (ku gakanu) aramuguguna . Gihwa aranegekara acura umuborogo, abe bagakeka ko ari Rubango utaka kuko hatabonaga . Rubango akura indiga aramusogota , amuvaho afumyamo ariruka, bagenzi be bamwomaho baramanuka , abo kwa gihwa bahugira kumwunamira ,bavuza induru ikwira i Kibari bati”umuhashyi arumye Gihwa none arapfuye “.Bararira bucya bahamba . kuva ubwo rubanda babigira urwenya, uwo babajije ikintu agahora bati:”yarumye Gihwa”.Bigana uko Rubango yashinyirije ashira, aho gutaka akamumiriza akaruma Gihwa akamuhwanya.

Hifashishijwe

  • ibirari by' insingamigani,minisiteri y' urubyiruko,umuco na siporo,icapisho ry'ingoro y'umuragey' u Rwanda,2005