Difference between revisions of "Ibyivugo by’imyato"
Line 1: | Line 1: | ||
− | '''Ibyivugo''' ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo. Ibyivugo by’imyato, Byabaga ari ibyivugo birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’. Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ . | + | [[File:KAMANANGA.jpg|200px|thumb|right|Kamananga ka Sebajura wari indwanyi cyane akaba n'intiti mu guhanga ibyivugo]]'''Ibyivugo''' ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo. Ibyivugo by’imyato, Byabaga ari ibyivugo birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’. Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ . |
Inkataza-kurekera | Inkataza-kurekera |
Latest revision as of 07:14, 22 May 2012
Ibyivugo ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo. Ibyivugo by’imyato, Byabaga ari ibyivugo birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’. Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ .Inkataza-kurekera
INTERURO ( I )
Inkataza-kurekera
Ya Rugombangogo
Ndi intwari yabyirukiye gutsinda
Singanirwa nshaka kurwana.
5. Ubwo duteye Abahunde
Nikoranya umuheto Muheto
Nywuhimbajemo intanage
Intambara nyirema
Igihugu cy’umuhinza nakivogereye
10. Umukinzi ampingutse imbere n’isuri
Umurego weranywuforana ishema
Nywushinzemo ukuboko ntiwananirwa,
Nongeye kurega inkokora
Nkanga umurindi hasi, ndarekera
15. Inkuba zesereza hejuru y’icondo
Ikibatsi kiyicana mu rubega
Intoki zifashe igifunga kirashya!
Imisakura imucamo inkora
Inkongi iravuga mu gihengeri
20. Mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe,
Inkuku yari afite ihinduka umuyonga
Agera hasi yakongotse
Umubiri we uhinduka amakara
N’aho aguye arakobana.
25. Ni ukubiswe n’iyo hejuru
Abato batinya kumukora
Bati “ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane “
Nimumureke mwe kumukurura
Ibisiga bimukembere aho!
30. Na byo bimurara inkera,
Bimaze gusinda inkaba
Byirirwa bisingiza uwantanagiye.
UMWATO WA II.
Indangamirwa kuvusha
Ya ruharirwashema
Umuheto ukura umuhanga ku ijabo
Waramvuwe mu Ijuri rya Rutete:
5. Aho waturutse ni murikomeye.
Ruteranyangabo
Inkaka zawukojejeho urwano
Rwema rw’umuronko
Ababaji bawugize inyamibwa
10. Mu kuwuntura ari inkare
Babonye ko udakwiriye ab’amakenga
Bati: nimuwushyire Inkotanyi cyane
We uzagira icyo awumaza!
Nkuhangajemo uruge
15. Uhinduka isarabwe
Ingabo nzigenda ku isonga
Ni usanzwe ndi isibo.
Tugisakirana n’urugamba
Nibasira ufite impenzi
20. Ayitambitsemo amacumu abiri
Ndayikongeza n’umuvaruganda
Aho bayishingiye icondo mpaca icyuho
Icyuma kigerera ku mubiri w’umukinzi
Ari gukura mu gitugu
25. Mbona umusakura umukungamo inkagwe
Inkwaya irangira amaze kugwa
Maze gutagaranyaiby’i Bushagire
Ntabaruka nambaye icyuma
Gitera abagabo ishema
30. Bakinshakaje mu cyano
Mvuga icyo namaze
Nti ; Rutinduka namwishije umugereka
Mu kuwukabura nkura mugitugu
Usohoka yawugwijeho ibitenga
35. Nawe mukeba agitera umugeri
Na Rwantako niko namugize
Umugaba muteye ubwuzu
Ati : Murangamirantango, urampimbaye,
Ngwino umbwire ibigwi
40. Nti : kuri Rugeyo nahagaritse Umuhinza
Nivugana umuheto wahiriwe n’ishya
Ubwo nambitse ingoma yacu
Ati : Rwizihirangabo,
Ubwo muteye kuri Ndago
45. Ko induru yavuze ukitangiza guhurura
Ni wowe wafatiriye Abahima ?
Nti : Urabaze Nyilingango
Ingundu nayigabizaga
Nyirayo agaragurika mu nkora y’inka
50. Ati “Ese Ndengabaganizi,
Ko bawugwijeho amashinjo,
Uwambariye ku cyenda gisa ?
Nti: Uwo kwa Murengezi yasaga icumi
N’uwo nacuze inkumbi mu Busarasi
55. N’uwo nasigaranye mu misibo y’intore,
N’ubwo duhombye inteko nari !she
Ati: Ndengabaganizi, uwambariye ukuri !
Ni umurimo w’Intwari
Abatigeze mu ntambara
60. Nibegame uwivugane!
Nywiregeye mu byano
Nizihira abagabo b’I Nyarubuga
Abashakamba bandangamira nywushumisha.
Bampitira mu ngororano
65. Mvuga n’aho nabaye ingenzi
Ntawe ukongisha impaka,
Bazi ko impangazamihigo
Yanterekeye gutsinda amahanga!
Hifashishijwe
Igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )