Difference between revisions of "Indamutsa"
(Created page with "'''Indamutsa''' yabaga ari ingoma iringaniye,ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko,igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu banyakaring...") |
(No difference)
|
Revision as of 04:37, 12 January 2011
Indamutsa yabaga ari ingoma iringaniye,ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko,igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu banyakaringa,umwiru wo kwa Gitandura wo mu Bashiramujinya.Bari abo kwa Cyenge cya Ndungutse,bari batuye mu musenyi.
Iramutsa umwami
Umwami wabaga wimye,yagombaga kugira Indamutsa ye,ikamubera impuza n’ingabe,ikamubera impuza na rubanda,mbega ikaba impuza-gihugu n’ingabe y’ikirenga. Bazanaga ingoma bakayishyira imbere y’Igitabo cy’Intarengwa,bakayikubita umurishyo inshuro eshatu banoshereza.Igihumurizo Nyampundu kikayihumuriza inshuro eshatu bongeranya. Umwami yabaga yicaye ku irembo imbere y’Igitabo cy’intarengwa,bakaba bashyize imbuto z’amasaka n’iz’uburo mu gicuba ,bakazihereza umwami bati:”Uri umutangambuto ,nawe uzazihereze abandi “ Indamutsa yamaraga kuramutsa Umwami na we akajya gukomera mu mashyi Ingabe ngo “Ganza ,Agiriza,Tsinda amahanga “.Akabanza Kalinga,akayiramutsa muri ayo magambo.Akajya kuri Cyimugizi,asubira muri ayo magambo.Akajya kuri Kiragutse ,asubira muri ayo magambo.
Ijishwa kwa Cyilima
Indamutsa yabarizwaga mu Misumba ya Kabagali zikaramvurwa ku Mutware w’Abakaraza n’Abaragutsi,wari Sezibera wo mu Batege w’Igihe cya Musing.Ikiraro cy ‘Indamutsa cyari kwa “Cyilima “ni naho habaga ingoma zose
- Iz’Ibigamba (Ibyegera by’Ingabe )
- Iz’Imivugo
- Iz’Ingabe
Inzu y’izo ngoma yitwaga Nyamiryango.Nyamiryango ni urukamishirizo.Yagiraga imiryangi ibiri,ibitabo bibiri by’inkomane na za Kanagazi ebyiri.Ikabikwamo ingoma.
Iremwa ry’inka y’isugi
Indamutsa y’Umwami iyo yatangaga ,bayikuraga I Bwami bakajya kuyibyarira,aribyo kuyihamba.Ubwo bakajya gushak indi mu giti cyimitswe mu cyanya.Bakajyana inka y’isugi y’ibara rimwe (umukara niwo batajyanaga ) yonsa inyana,idaciye amatwi,idafite imyotso,ikayihakamirwa.Bamara kubaza iyo ngoma,bakazana umwana w’isugi akahanywera amata,izindi ngoma zikahavugira.Ya ngoma bakayitera icyuhagiro,bakayita ko ari umwari yaritswe.N’igihumurizo cyayo bakagikubita icyuhagiro,bati :”Uyu ni umugaragu wawe “.Bakayihacyura bakayizimanira inka y’isugi y’ibara rimwe yonsa ikimasa. Bjyaga kuyirema hakaza Umwiru wo kwa Nyabutege hakaza n’Umutsobe.Bakazana nay a nka y’ibara rimwe yonsa ikimasa cy’urutare ,bakayikama amata.Hakaza umwana wo kwa Nyabutege w’isugi ,mwene Nyabirungu,akaza akayuhira y’amata yakamwe,hanyuma bakayirema,bakayiremesha uruhu rw’inka y’isugi bagashaka abahetsi baziheka bakaziheka.Zikagenda zikajya k’Umwiru w’Umutsobe mukuru ,kwa Gashamura .Umwami yamara kwima bakazitura wa Mwami,akambara imyambaro ya cyami,akicara ku Twicara –Bami imbere y’inkingi ya mbonabihita ariyo Kanagazi.Bakazimuha Indamutsa n’Igihumurizo cyayo Nyampundu,bati “Ngiyo ingoma yawe y’indamutsa ijye ikuramutsa “Bakayimuhereza bayikubitaho gatatu,bati “Ngiyo indamutsa yawe ijye ikuramutsa “ Iyo ni indamutsa yagiraga intagara yayo kwa Cyilima.Dore zimwe mu Ndamutsa zashoboye gushyirwa ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe
Amazina yazo | Abami bazo |
Ikinani | Cyilima Rugwe |
KibanzaI | Kigeli Mukobanya |
KibanzaI | Yuhi Gahindiro |
Kigamba | Mibambwe Mutabazi |
Nangamadumbu | Ruganzu Ndoli |
Nsizabasazi | Ruganzu Ndoli |
Mpagazamahanga hejuru | Mutara Semugeshi |
Cyeza-buranga | Mibambwe Gisanura |
Gatsindamikiko | Yuhi Musinga |