Jeannette Kagame
Jeannette Kagame yatahutse mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akora ibikorwa binyuranye byo gutanga ubufasha ku babukeneye abinyujije mu miryango itandukanye, benshi mu bitabwagaho barimo by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu Rwanda ndetse n’icyorezo cya SIDA.
Jeannette Kagame yakiriye inama ya mbere y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yibanze ku bana no kurwanya SIDA, ibera I Kigali muri Gicurasi 2001. Iyi nama ni yo yaje kuganisha ku ishingwa ry’umushinga PACFA(Protection and Care of Families against HIV/AIDS), iyi yaje guhinduka Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007.
Nyuma yaho Jeannette Kagame yaje kuba umwe mu bashinze Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika mu kurwanya icyorezo cya SIDA (Organisation of African First Ladies against HIV/AIDS, OAFLA mu magambo ahinnye) mu mwaka 2002. Yabaye Perezida wa OAFLA kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2006.
Ni umwe mu bagize Rotary Club Virunga ifite icyicaro I Kigali, iyi ikaba iri mu gikorwa cyo gushinga inzu igurishirizwamo ibitabo I Kigali (Kigali Public Library). Jeannette Kagame ari mu nama z’ubutegetsi mu miryango itandukanye, muri yo harimo Global Coalition of Women against HIV/AIDS na Friends of the Global Fund Africa.
Mu kwezi k’Ukwakira 2009, Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gushyira ubushake mu kwitabira gahunda za Leta mu kugabanya umubare w’impfu z’abana n’abagore ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abana indwara z’igituntu n’imbasa mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba.