Gisagara

From Wikirwanda
Revision as of 07:33, 12 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
Akarere ka Gisagara
Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo. Gahana imbibi mu majyepfo no mu burasirazuba n’igihugu cy’u Burundi, mu burengerazuba gahana imbibi n’Akarere ka Huye n’aka Nyaruguru, naho mu majyaruguru kagahana imbibi n’Akarere ka Nyanza.

Akarere ka Gisagara kahuje utwari Uturere twa Gikonko, Kibingo, Mugombwa na Save. Gafite imirenge cumi n’itatu (13) ari yo : Nyanza, Kigembe, Kansi, Kibirizi, Muganza, Mugombwa, Mukindo, Musha, Gishubi, Mamba, Gikonko, Ndora na Save. Kagizwe n’ utugari 59 n’imidugudu 524

Gafite ubuso bungana na Km² 679.2 ; gatuwe n’abaturage bangana na 281 782, bityo bakangana na 393,4 kuri km². Igice kinini cy’abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi. Hakaba higanje igihingwa cya Kawa, umuceri, ibigori, ibishyimbo, imyumbati, urutoki n’amasaka. Mu bworozi, higanje inka, ihene, ingurube n’inzuki.

Uburezi

Akarere ka Gisagara kagizwe nibyahoze ari uturere twa Save, Mugombwa, na Kibingo. Muri aka karere harimo amashuri y'incukye 30, abanza 65, ayisumbuye 18, nandi 2 y'imyuga. Hari abarimu b'amashuri yisumbuye bagera kuri 212 bigisha abanyeshuri bangana na 5,495 muri bo 2,519 nabahungu naho 2,926 nabakobwa. Bivuze ko hari abakobwa benshi kurusha abahungu mu mashuri yisumbuye mu karere. Hari abanyeshuri 52,547 mu mashuri abanza mu karere. Bakaba barerwa n'abarimu 791. Mu mashuri y'icukye hari abarimu 31 n'abanyeshuri 734 muri bo 354 nabahung, 380 akaba ari abakobwa Amazu yamashuri amwe amaze nabi kuburyo akyeneye gusanwa, aya akaba ari Mukindo, Tamba, Karama, Nyange, Nyagahuru II, Gisagara A na Mamba. Hari n'utugari tumwe na tumwe dufite abanyeshuri benshi badafite aho kwigira nka Nyaruhengeri, Nyabikenke, Gitega, Gatovu,na Nyamagari. Muri rusange hari amashuri yabikorera kugiti kyabo 2, ayikorera kugiti kyabo ariko afashwa na Leta 9, n'ayaleta 7. Muri 2006 amashuri 4 yisumbuye yubatswe ku rwego rw'umurenge ariyo ESI Mugombwa, ESI Magi, ESI Mamba, na ESI Ndora.

Ubuhinzi

Nkuko mu cyaro hose mu Rwanda bimeze ubukungu bw'Akarere ka Gisagara bushingiye cyane ku buhinzi n'ubworozi. Abarenze 90% ni abahinzi cyangwa aborozi cyangwa babikora byombi. Imyaka ine ihingwa cyane mu karere ni umuceri, ikawa, ibigori, n'imyumbati. Umuceri uhingwa mu bishanga byatunganyijwe (ha 1500) naho 40% by'abaturage bakora i Gikonko muruganda rutunganya umuceri. Hari amakoperative 6 y'abahinzi b'umuceri bibumbiye mumuryango wa Butare (UCORIBU). Ikawa y'arabika iza ku mwanya wa kabiri mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi mu karere.

Bitewe n'inyungu nyinshi iri mu guhinga ibyo kugurisha hane, cyane cyane ikawa, hubatswe sitasiyo ebyiri zokuyitunganya. Izi sitasiyo zimaze kumenyekana nkingirakamaro kugira ngo ikawa yacu ishobore kugera kwisoko mpuzamahanga yo mu muryango w'ubumwe bw'iburayi, no muri Amerika. Izi sitasiyo zizaba zitunganya ikawa izaba isaruwe ku biti by'ikawa ubu bigera kuri 2,716,820 n'ibindi bigera kuri 200,000 Akarere kazatera mu mwaka utaha.

Akarere ka Gisagara gafite amashrahamwe 4 y'abahinzi b'ikawa kandi ibigori bikaba bifite umwanya wa gatatu mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi mu karere, kandi bihingwa kubuso bugana na hegitari 500 mu gishanga cy'Akanyaru.

Hifashishijwe