Abanyamihango b' i Bwami
Abanyamihango b'i Bwami bari bashinzwe imihango n'imirimo itandukanye i Bwami.Dore urutonde rw' abanyamihango b' i Bwami n' ibyo bakoraga:
1.abatware b’intebe:batwaraga intara z’ igihugu
2.abagaragu b’ Umwami:baramushagara mw’ itambagira ry’ igihugu,bakagenda hamwen’ itara rya rubanda ari ryo umwami.
3.abagendanyi:basasaga ibirago n’ ibyahi mu ngando z’ Umwami
4.bagengaga imitwe y’ ingerero bakagaba ibitero
5.abanyamuheto:bacaga isaso
6.intore:zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ ingabo z’ ingerero
7.intasi:zagenzuraga imiterere y’ ibyaro n’ iy’ ibitero by’ ayo mahanga
8.intarindwa: bari abahetsi b’ abamikazi
9.intumwa:zoherezwaga mu butu8mwa bw’ amoko yose
10izimukwiye: bari abatwakazi babyiniraga Umwami
11.imparamba:zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli
12.Abatora: bubakaga inzu z’ ingando z’ Umwami
13.Abakannyi:bararaga izamu
14.Abadaraza:babohaga ibisenge by’ ingoro y’ umwami
15.Abanyakambere:bamenyaga iby’ amata n’ amayoga
16.Abarigisi:bakamenya ibyo mu Kagondo
17.Abanyabyuma :bacurishaga n’ izindi ntwaro bakamenya amagaza y’ I bwami
18.Abanyabigagara:babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga
19.Banyirumugezi:basukuraga amariba y’ I bwami
20.Abadogoro:bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda
21.Urubindamahwa:bari abakobwa b’ inshizi z’ isoni bakarema “Urukatsa”
22.Abajarajazi:bamenyaga umurimo w’ urubumbiro bakawuhembera
23.Abanyamuheno: bari abashumba b’ inguge y’ I bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya
24.Abacurabwenge:bari abanyantekerezo n’ amateka y’ Igihugu
25.Abasizi:bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma
26.Abakongori:bararaguraga bagahanurira Ingoma
27.Abanyamuganura:baganuzaga umwami
28.Abavubyi: bakavuba imvura
29.Abahoryo: bakavuma ibyonnyi
30.Abahennyi:bakavuma ababisha
31.Abanyamusubyo :bagahamura imiti y’ amahumane
32.Abaziritsi:bakavuza ingoma z’ I bwami bakuranwa ku bihe
33.Uwazirikishaga: akaba umutware w’ abo biru b’ abaziritsi
34.Uwakiraga imirishyo:(ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage akayakirira ku nteko y’ ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima).
Hifashishijwe
- Ibyo ku ngoma z' abami b' u Rwanda unyuze ku muzi w' abasuka:Nyirishema Célestin,2008
- Ingoma i Rwanda,Simpenzwe Gaspard,1992