Abanyamihango b' i Bwami

From Wikirwanda
Revision as of 06:52, 12 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search

Abanyamihango b'i Bwami bari bashinzwe imihango n'imirimo itandukanye i Bwami.Dore urutonde rw' abanyamihango b' i Bwami n' ibyo bakoraga:

1.abatware b’intebe:batwaraga intara z’ igihugu

2.abagaragu b’ Umwami:baramushagara mw’ itambagira ry’ igihugu,bakagenda hamwen’ itara rya rubanda ari ryo umwami.

3.abagendanyi:basasaga ibirago n’ ibyahi mu ngando z’ Umwami

4.bagengaga imitwe y’ ingerero bakagaba ibitero

5.abanyamuheto:bacaga isaso

6.intore:zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ ingabo z’ ingerero

7.intasi:zagenzuraga imiterere y’ ibyaro n’ iy’ ibitero by’ ayo mahanga

8.intarindwa: bari abahetsi b’ abamikazi

9.intumwa:zoherezwaga mu butu8mwa bw’ amoko yose

10izimukwiye: bari abatwakazi babyiniraga Umwami

11.imparamba:zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli

12.Abatora: bubakaga inzu z’ ingando z’ Umwami

13.Abakannyi:bararaga izamu

14.Abadaraza:babohaga ibisenge by’ ingoro y’ umwami

15.Abanyakambere:bamenyaga iby’ amata n’ amayoga

16.Abarigisi:bakamenya ibyo mu Kagondo

17.Abanyabyuma :bacurishaga n’ izindi ntwaro bakamenya amagaza y’ I bwami

18.Abanyabigagara:babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga

19.Banyirumugezi:basukuraga amariba y’ I bwami

20.Abadogoro:bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda

21.Urubindamahwa:bari abakobwa b’ inshizi z’ isoni bakarema “Urukatsa”

22.Abajarajazi:bamenyaga umurimo w’ urubumbiro bakawuhembera

23.Abanyamuheno: bari abashumba b’ inguge y’ I bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya

24.Abacurabwenge:bari abanyantekerezo n’ amateka y’ Igihugu

25.Abasizi:bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma

26.Abakongori:bararaguraga bagahanurira Ingoma

27.Abanyamuganura:baganuzaga umwami

28.Abavubyi: bakavuba imvura

29.Abahoryo: bakavuma ibyonnyi

30.Abahennyi:bakavuma ababisha

31.Abanyamusubyo :bagahamura imiti y’ amahumane

32.Abaziritsi:bakavuza ingoma z’ I bwami bakuranwa ku bihe

33.Uwazirikishaga: akaba umutware w’ abo biru b’ abaziritsi

34.Uwakiraga imirishyo:(ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage akayakirira ku nteko y’ ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima).

Hifashishijwe

  • Ibyo ku ngoma z' abami b' u Rwanda unyuze ku muzi w' abasuka:Nyirishema Célestin,2008
  • Ingoma i Rwanda,Simpenzwe Gaspard,1992