Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu
Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu umugani bamubuza kugokera ubusa azigamira gaheshyi; niho bagira bati "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu"
Uwo mugani uri kabiri, ariko ako kabiri kombi kagahurira ku musozi witwa Fumbwe wo mu Buganza bwegamiye u Rukaryi. Ubwa mbere bawendeye ku gitekerezo cy'Abanyoro mu gitero cyabo cya kabiri; ubwa kabiri ku ngoma ya Rujugira, bawuhereye ku mugore wo mu Buliza waraje ifu yo kugemurira umugabo we ku rugerero rwari i Fumbwe aho ngaho. Umunsi yayiraje ni wo umugabo we yaguye ku rugamba, bukeye ahurira n'imbitsi mu nzira ifu arayimena, arahobagira arataha. Iyo amenya ko umugabo we yapfuye ntabwo aba yararaje iyo fu, ngo nibucya ayizindukane ngo aha agemuriye umugabo!
Naho Abanyoro bateye mu Rwanda ubwa mbere ku ngoma ya Kigeli Mukobanya. Iyo ntambara umuhungu we Sekarongoro bita Mutabazi arayirwana ayibamo intwali cyane, ndetse ayikomerekeramo. Ubwo rero Abanyoro baraneshwa, abataguye muri iyo ntambara basubira iwabo, bajya kuvuga ko baneshejwe. Biba aho, bishyira kera, bimaze gusa n'ibyibagiranye, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, wawundi wabarwanyaga ataraba umwami, barongera baragaruka. Ariko noneho bagaruka ari benshi cyane, kuruta abari barateye ubwa mbere. Kuko ngo batiye amaboko mu duhugu twinshi two muri Yuganda: Ankore, Toro, Bugande Bukili, Bukede, Busogo, na Bunyoro. Abo bose ni ko baje barakariye u Rwanda; barushakagamo iminyago y'inka, kandi bashaka no kwihorera.
Nuko bakijya gusesekara abatasi baburira Mibambwe Sekarongoro. Bamumenyesha imigambi Abanyoro bagize yo gushaka amaboko mu nshuti zabo zibegereye; bati: "Abanyoro bagiye kugaruka, ariko kandi si nka ba bandi ba mbere; ahubwo bazaza ari benshi cyane; ndetse n'ubwo tubita Abanyoro ariko si bo bonyine, ahubwo bavanze n'Abagande n'Abakede, n'Abasoga, n'Abanyankore, n'Abatoro, n'abo muri Bukili n'aba Buhweja. None rero tukugire inama: nawe tabaza abo muturanye bagutize amaboko. Sekarongoro yemera inama y'Abatasi, amaze kumva amagambo bamubwiye n'inama bamugiriye. Ahera ko atuma ku bami babangikanye na we: Kimenyi w'i Gisaka, Nsoro, w'i Bugesera na Ntare w'i Burundi; ati: "Nimuntabare natewe, nimuntabare mwitabara. Abanyoro bongeye gutera kandi numvise ko ari benshi cyane ku buryo ntahangara kubarwanya jyenyine. None nimuntabare tubasanganirire ku nkiko bataravogera igihugu. Kandi rero nta bwo banziye jyenyine, icyo bashaka ni iminyago, n'iwanyu ntibayibura. Ati: "Ni ukuntabara namwe mwitabara."
Bose bamaze kubyumva banga kumutabara. Abantu yatumyeho bose, bagarukana inkuru mbi; bati: "Aho wadutumye ntubizere, ngo wibwire ko bazagutabara." Uwo batumye kuri Kimenyi w'i Gisaka ati: "Yanshubije ko adashobora kwihamagarira intambara itamugenewe." Uwo batumye kwa Nsoro Bihembe umwami w'i Bugesera, ati: "Yampakaniye ngo ntafite ingabo zo gutegeza abo banyamahanga bangana n'inzige, ngo zimumarire abantu; ati: wowe ubishoboye urarwane cyangwa se urahunge." Uwo batumye kwa Ntare i Burundi, ati: "Aho kuguha ingabo zo gushira, ahubwo yaguhisha, cyangwa se yaguhishira icyo wamuhishaho cyose." Bose uko bangana baramuhakanira. Abonye ko bibaye bityo, yemera inama yo guhunga.
Nuka ahungira i Bunyabungo kwa Muhoyo; n'inka nyinshi, n'ingabo z'inkoramutima. Agenda hakiri kare, bituma agenda neza nta cyo yikanga. Ageze mu misozi yo mu Kinyaga yegeranye n'u Bunyabungo, atuma intumwa ku mwami waho, ati: "Abantu bitwa Abanyoro baramuteye, abona ko ari benshi cyane atashobora kubarwanya, none aguhungiyeho aragusaba ko umwakirana umutima mwiza; ati: Ari kumwe n'abana be, n'abagore be, n'umukecuru we, n'inka nyinshi n'ingabo zemeye kumukurikira. Ibyo byose nubibona ntumutekerezemo umurwanyi uguteye." Intumwa zirahaguruka zijya i Bunyabungo, zibwira umwami waho ubutumwa bwa shebuja. Umwami w'i Bunyabungo yemera kumwakira ari nta kindi yibaza. Amwoherereza amato menshi yo kumwambutsa hamwe n'abo bari kumwe. Amutegurira amacumbi, arambuka ajya i Bunyabungo.
Umwami w'u Rwanda amaze kugera i Bunyabungo, Abanyoro basesekara mu Rwanda, baza u Mutara wose, basandara u Buganza bwa Kibungo na Byumba; abenshi bambukira kuri Ndaba, bazamuka Ntunga, batunguka i Fumbwe; bahurirana n'abaturutse mu mpinga ya Janjagiro; bose bagandika kuri Fumbwe; bameze nk'amarumbu y'inzige. Ubwo rero ikintu basanze kuri Fumbwe gikwiye kuribwa cyangwa kunyobwa, baraye bakimazeho. Ibyo basanze bidahiye barabiteka, ibikwiye kotswa barabyotsa. Aho bukereye abarebye kuri Fumbwe, bakabona hasa n'umukomba; ari ikintu cyabaye urukara rw'ikizizi gisa n'umurayi. Mbese bahararutse nta kintu bahasize kizatunga ab'aho.
Nuko rubanda babibonye, bakaburirana, bati: "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu; nk'aho bagize, bati: "Ufite icyo arya niyirire, kuko kugira icyo uzigama ari ukwibeshya."
Bakoresheje iryo jambo ifu, kuko muri icyo gihe ari cyo kiryo rusange Abanyarwanda bari berekejeho amakiriro. Ni cyo gituma bavuga ko amasaka ari yo mbuto nkuru mu Rwanda. Abandi rero baturutse mu mpinga ya za Rutare na Bijunde na Nyarusange, bambukira mu iteme rya Karuranga, bashaka gutera urugo rw'i Gasabo. Bakekaga ko Mibambwe ariho ari. Abandi baturutse i Rwamagana na za Munyiginya, na bo bahomboka iyo mu Rukaryi, barazimagiza u Bwanacyambwe, abandi baratera mu Buliza bajya gushaka Mibambwe i Remera ry' Abaforongo aho urugo rwe rundi rwari ruri. Mbese bakwira hose, ntibagira aho basiga h'u Rwanda! Bamaze kubura uwo bashakaga, kandi bamaze kubura n'uwo barasana baritonda barya igihugu koko; barakiyogoza imyaka irahita indi irataha. Bavuga ko barumazemo imyaka isaga icumi.
Mibambwe rero yigumira i Bunyabungo, yihishe Abanyoro. Bukeye imfizi ye irwana n'iya Muhoyo, umwami w'i Bunyabungo. Iya Mibambwe yica iya Muhoyo. Abanyabungo babonye imfizi ya shebuja ipfuye, bafata amacumu n'imihoro bashaka kwica imfizi ya Mibambwe. Abanyarwanda babibonye batyo, na bo babanga imiheto yabo ingamba zirarema bararasana. Muri iyo ntambara umugabekazi Nyabadaha nyina wa Mibambwe arahagwa. Abanyarwanda babonye ko bashumbirijwe, bafata amato barambuka bagaruka i Rwanda.
Bamaze kugera mu Rwanda, bibaza icyo bakwiye gukora: Bati: "Dore Abanyabungo baraduhindutse, kandi Abanyoro twari twahunze nta ho bagiye baracyaduhiga, none ubu tubigize dute!" Sekarongoro ati: "Nimureke twiyahure ku Banyoro, naho twapfa ariko twaba turwanira u Rwanda rwacu tukarugwamo!" Nuko bose biyemeza kurwanya Abanyoro. Babaza ahantu hateraniwe n'abenshi, barahamenya. Begenda ijoro ryose bagera mu ngando zabo aho zari ziri hose, bamaze kwigabanyamo ibice bikwiranye n'imisozi Abanyoro bari higanjemo. Bahimba amageza yo gutwika amazu ku misozi miremire bagira ngo bakange Abanyoro. Muri iryo joro batwika amazu ari ku misozi miremire yegeranye n'aho Abanyoro biganje kugandika, ariko batwikaga bakurikije impande enye: hepfo y'ingando no haruguru yazo, no hirya no hino. Bamaze gukwiza amashinga neza nk'uko babiteguye, batwika ya mazu; mbese bamwe babonye aba mbere batwitse, bose bahera ko baratwika. Abanyoro babonye imiriro yaka impande zose z'aho baganditse, babona ko bakubwe, bacikamo igikuba; iryo joro bahunga ubutarora inyuma; bagenda bikanga ikiriri cyabo, kuko bari benshi cyane, abari mu gice cy'imbere bakikanga ababakurikiye babo, bagira ngo ni ingabo z'abanyarwanda zibari inyuma, bakabagira mu gico, babageraho bakabarwanya; bigatuma bicana babitewe n'uko bayoberanye. Icyo Abanyarwanda bakoraga muri iryo joro ni ukuvuza induru gusa bakomera ngo: "Ntibajye, ntibajye" ibyo gusa!
Nuko aho bukereye, Abanyoro basanga basigaye ari ingerere; bakizwa n'amaguru barahunga. Ingabo za Sekarongoro zirabashorera, Rubanda rw'ihururu rwitabiriye induru rukabatangira. Bapfa umugenda, n'abagiye bihisha mu mikoke no mu mashyamba, barabashakura barabica. Iyo ntambara y' Abanyoro yarangiriye i Musave mu Bwanacyambwe, muri Komini Rubungo ubungubu.
Mbese urora uwo mugani w'Akaraye i Fumbwe ni uko waciwe n'abantu bari mu karere kegeranye na Fumbwe; naho ubundi ubaye nk'ucibwa n'Abanyamahanga, bawuca bagira, bati: "Utazi akaraye i Rwanda araza ifu".
Kuraza ifu = Kwishunga ugokera ubusa.
Hifashishijwe
Ibirari by'insigamigani,Kigali