Ingabe z’impugu-nkiko z’uRwanda rwa Gasabo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ijambo inkiko mu Kinyarwanda cyumvikana vuba ni imipaka,ingabe z’impugu nkiko zivugwa ahangaha ,ni ibihugu byahanaga imbibi n’u Rwanda rugari rwa Gasabo rutarigarurira ibyo bihugu ngo bibe u Rwanda tuzi ubu.Ibyo bihugu byari mu burasirazuba (I Gisaka ) ,amajyepfo ( u Bugesera ),Amajyaruguru (Ndorwa ),I burengerazuba ( Nduga ).

U Rwanda rwa Gasabo rwari rugizwe n’impugu ziri hagati ya Base na Nyabarongo,na Nyabugogo na Muhazi,arizo :

  • UBUSARASI (Akarere k’abasare ) bwabyaye u Bumbogo
  • UBURIZA, UBUYAGA N’UBUSIGI

Muri izo mpugu z’u Rwanda rwa kera ,niho dusanga imirwa ya mbere y’Abami : -NKUZUZU na KIGALI mu Bwanacyambwe -RUGANDA mu Busarasi -KARAMBO na RUKORE mu Busigi -REMERA y’Abaforongo mu Buriza Ni naho hari imisezero y’Abami: -Ruhanga mu Busarasi -Kayenzi mu Busigi -Butangampundu mu Buriza -Rutare mu Buyaga

Na none muri ako karere niho hari amariba maremare na magari y’Abami b’inka :Mutara na Cyirima.Iriba Kabyaza ryari mu mibande ya nyamweru iteganye na Kigali,n’iriba rya Rwezangoro ryari mu miko ya Muhima ,mu mabega ya Nyarugenge,haberaga imihango y’inzira y’ishora.

Ku ngoma ya RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w’1312, niho ingoma –Nyiginya yitiriwe u Rwanda .Umurwa mukuru wayo wari Gasabo,bikaba n’inkomoko y’imvugo « RWANDA RUGARI RWA GASABO ».U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye :Ingoma y’ I Gisaka ,Ingoma y’i Ndorwa n’iy’Ubugesera.

Gisaka

I Gisaka cy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu:

  • MIGONGO y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri

Kibungo ). Ubu Ni Mu Karere ka Kirehe.

  • GIHUNYA rwagati (komini Kigarama ,Kabarondo na Birenga ho

muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza

  • MIRENGE y’ iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri

Kibungo ) .ubu ni mu Karere ka Ngoma I Gisaka cyarigengaga kikagira n’Ingabe yacyo RUKURURA.Umwami uzwi cyane mu mateka y’I Gisaka n’uwitwa RUGEYO ZIGAMA.Ariko amaze gutanga abahungu be Mushongore na Ntamwete basubiranyemo barwanira ingoma.Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera,Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo I Gisaka ahagana mu mwaka w’1850. Abanyagisaka baneshwa bataganjwe,ingoma ngesera iza kwisubiraho.Mu w’ 1901, uwitwa Rukura agandira ingoma Nyiginya ,Impuruza ayiha umurishyo ahagurutsa igitero.Abadaki Rukura yari yiringiye baramwigurutsa bamujyana ari imbohe I Bujumbura.U Rwanda rusugirana rutyo ibigereka.

Ndorwa

Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.Ingoma –ngabe yabo yitwaga MURORWA.Ku ngoma ya Cyiruima Rujugira igihe yari amaze usubirana uturere tw’impinga za Rutare,Giti na Muhura zari zitanyuye ku Rwanda,byamuaye kuzuza imigambi ye yo gutera I Ndorwa. Nibwo yohereje umuhungu we w’ Igikomangoma Ndabarasa gutera I Ndorwa,no kwigarurira Ingabe yayo MURORWA.

Ndabarasa atera I Ndorwa,umwami MUSHAMBO GAHAYA II MUZORA agwa ku rugamba,i Ndorwa iraneshwa irayoboka n’impugu zayo:Mpororo ,Mutara Na Mubari Nazo Ziyoboka U Rwanda.

Ubugesera

U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo n’ibiguhu biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera.Agatsinda n’Ingabe y’u Bugesera yitwaga RUKOMBAMAZI. Ku ngoma ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo Ubugesera bwagengwaga na NSORO IV NYAMUGETA wo mu Bahondogo basimburanaga ku ngoma y’ Ubugesera.Nsoro abonye ko Kigeli Ndabarasa amaze gutanga (Se wa Mibambwe Mutabazi)atera agahugu ka Mayaga ahanyaga ubushyo bw’inka zarishaga ahantu h’I Murinja . Ingabo z’ u Rwanda zitera u Bugesera zirabuyogoza. NSORO IV NYAMUGETA ahungira I Gisaka cya Kimenyi IV Getura.Abanyarwanda banyaga ingabe RUKOMBAMAZI na RUSHYA imfizi ya Nsoro ,bigarurira batyo u Bugesera.


Hifashishijwe

  • Ingoma i Rwanda,(SIMPENZWE Gaspard)